Handball: Perezida wa FERWAHAND yahawe inshingano muri CAHB

Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball ku Mugabane wa Afurika [CAHB], yahaye inshingano Twahirwa Alfred uyobora Ishyirahamwe ry’uyu Mukino mu Rwanda [FERWAHAND].

Ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Ukuboza 2025 mu gihugu cya Misiri, habaye Inama y’Inteko Rusange isanzwe yahuje Abanyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika [CAHB].

Mu bahawe inshingano n’iyi Nteko Rusange, harimo Twahirwa Alfred uyobora FERWAHAND. Uyu yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire [Ethics].

Guhera mu 2022, Twahirwa yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, nyuma yo gusoza manda ye ya mbere yongera gutorerwa indi nshya arimo ubu.

Kuva yakwicara ku ntebe yo kuyobora uyu mukino mu Rwanda, wazamuye urwego mu buryo bugaragarira buri mukunzi wa wo mu Gihugu.

Twahirwa Alfred uyobora FERWAHAND, yahawe inshingano muri CAHB

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *