Handball: Min. Nelly Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’Igihugu

Ubwo yabashyikirizaga Ibendera ry’Igihugu, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu kuzimana u Rwanda mu irushanwa ry’Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali tariki 21-31 Mutarama 2026.

Ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, ni bwo umuhango wo gushyikiriza Ibendera ry’Igihugu ikipe y’Igihugu ya Handball, wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri ya Siporo.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire. Ubwo yari amaze kuribashyikiriza, Minisitiri Nelly, yabasabye ko bazakotana kugira ngo bazaheshe ishema Igihugu, cyane ko bazaba bakinira imbere y’imbaga y’Abanyarwanda bazaza kubashyigikira.

Nyuma yo gushyikirizwa Ibendera ry’Igihugu, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Handball, bemereye Minisitiri Nelly ko bazatanga ibyo bafite byose kugira ngo Abanyarwanda bazaboe ibyishimo.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza iri rushanwa, ikipe y’Igihugu ya Handball, ikomeje gukina imikino ya gicuti kugira ngo yipime. Kuri uyu wa Gatanu, yakinnye na Gabon yatsinze u Rwanda ibitego 35-27.

Ibihugu 16 n’u Rwanda rurimo, ni byo bizitabira iri rushanwa. U Rwanda ruri mu itsinda rya Mbere na Nigeria, Algérie na Zambia.

Minisitiri, Nelly Mukazayire yabasabye kuzimana u Rwanda
Bahawe Ibendera ryajyanye n’ubutumwa
Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu barimbanyije imyiteguro
Abatoza bavuze ko abahungu bakomeje kwitegura neza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *