Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryemeje ko Ibihugu birindwi birimo Australie n’u Rwanda bizakira imikino Mpuzamahanga ya gicuti itegurwa na FIFA [FIFA Series].
Tariki ya 19 Nzeri 2025, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yagiranye ibiganiro na Gianni Infantino uyobora FIFA.
Bimwe mu byavuzweho muri ibi biganiro, ni uko u Rwanda ruzakira imikino ya FIFA Series 2026. Iyi ni imikino mpuzamahanga iri mu rwego rw’iya gicuti ariko itegurwa na FIFA. Ihuza Ibihugu biba bivuye ku Mugabane w’i Burayi cyangwa ku Mugabane wa Amerika n’ibiba byavuye hirya no hino muri Afurika.
Ikirenze kuri ibyo kandi, ni imikino ihuza amakipe y’Ibihugu y’abagore n’ay’abagabo aba akubutse kuri iyo Migabane itandukanye. Biteganyijwe ko iyi mikino u Rwanda ruri mu Bihugu bizayakira ruzayakira mu 2026.
UMUSEKE wamenye ibihugu birindwi bizafatanya n’u Rwanda muri Werurwe na Mata 2026 kwakira imikino ya FIFA Series mu Bagabo. Harimo Australie, Indonesie, Uzbekistan, Azerbaijan, Ibirwa bya Maurice, Kazakhstan na Puerto Rico.

UMUSEKE.RW