Hakim Sahabo yagarutse mu Amavubi yitegura FIFA Series

Umukinnyi wa AEK Athens FC, Hakim Sahabo yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi nyuma yo kumaraga igihe adahamagarwa.

Urutonde rw’abakinnyi 31 bazavamo 26 bazakina irushanwa rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali, rwatangajwe ku wa 16 Werurwe 2026.

Umutoza, Eric Nshimiyimana wagize uruhare runini mu guhamagara aba bakinnyi, yavuze ko yahamagaye 31 bazavamo 26 bazakina irushanwa rya FIFA Series 2026.

Hahamagawe abanyezamu bane barimo Ntwari Fiacre wa Kaizer Chiefs FC yo muri Afurika y’Epfo, Bigirimana Hugo wa La Chaux-deFonds] yo mu Busuwisi, Niyongira Patient wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.

Ba myugariro umunani ni bo bahamagawe. Aba barimo Mutsinzi Ange wa Zira FC, Manzi Thierry wa Al-Ahli Tripoli, Uwumukiza Obed wa Rayon Sports, Byiringiro Gilbert wa APR FC, Niyomugabo Claude wa APR FC, Imanishimwe Emmanuel wa AEL Limassol FC, Nshimiyimana Yunussu wa APR FC na Kavita Phanuel Mbaya wa Bermingham Legion.

Abakina hagati mu kibuga bahamagawe ni umunani. Barimo Bizimana Djihad wa CS Constantine, Uwineza Rene wa Kiyovu Sports, Hakim Sahabo wa AEK Athens FC, Ruboneka Bosco wa APR FC, Kalisa Sven wa FC Etzella Ettelbruck, Samuel Gueulette wa RAAL La Louviere na Mugisha Bonheur wa Al Masry.

Abakina mu gice cy’ubusatirizi bagera ku 10, ni bo bahamagawe. Aba barimo Byiringiro Lague wa Police FC utaherukaga guhamagarwa, Niyo David wa NK Veres Rivne FC, Mugisha Gilbert wa APR FC, Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona.

Hari kandi Mickels Leroy Jacques wa Zira FC, Kwizera Jojea wa Rhode Island, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Mickels Joy Lance wa Saba Baku, Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Mickels Joy Slayd wa FK Karvan.

U Rwanda ruri mu itsinda rya A na Kenya, Estonie na Grenada. Iri tsinda rizakinira kuri Stade Amahoro guhera kuri 27 Werurwe 2026.

Itsinda rya B ririmo Macau izatangira ikina na Aruba mu gihe Tanzania izatangira ikina na Liechtenstein. Iri tsinda ryo rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium guhera tariki ya 26 Werurwe uyu mwaka.

Kugura itike yo kureba iyi mikino, bisaba guca kuri *939*3*2# ubundi ugakurikiza amabwiriza. Itike ya make ni 2,000 Frw kuri Kigali Pelé Stadium ndetse no kuri Stade Amahoro.

Hakim Sahabo yagarutse mu Amavubi
Eric Nshimiyimana ni we watangaje urutonde rw’abazaza kwitegura imikino ya FIFA Series 2026
Samuel Gueulette wa RAAL La Louviere nawe yagarutse mu Amavubi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *