Hagiye gutangwa udukingirizo ibihumbi 48 n’imiti yongera ububobere bw’igitsina ibihumbi 27

Ihorere Munyarwanda Organisation (IMRO) itangaza ko igiye gutanga udukingirizo ibihumbi 48 tugizwe n’ibihumbi 36 tw’abagabo, ibihumbi 12 tw’abagore ndetse n’imiti yongera ububobere bw’igitsina izwi nka ‘Lubricants’ igera ku bihumbi 27.

Babwiwe ko agakingirizo gakwiye kuba intwaro ya buri munsi ibafasha kwirinda.

Iki gikorwa kizibanda mu Turere twa Muhanga, Nyamasheke na Ruhango, mu rwego rwo guhashya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda kubyara abana batateguwe.

Ku ikubitiro cyatangiriye mu Karere ka Muhanga, aho hatanzwe inkunga y’udukingirizo ibihumbi 12 tw’abagabo, ibihumbi bine tw’abagore ndetse n’imiti yongera ububobere bw’igitsina izwi nka ‘Lubricants’ ingana n’ibihumbi icyenda.

Ibi bizakorwa mu bihembwe bine bigize umwaka, aho iyi mibare yatanzwe muri Muhanga ari na yo izatangwa muri Ruhango na Nyamasheke.

Muri Mutarama 2020, ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Umuyobozi wa IMRO, Mwananawe Aimbable, yabwiye UMUSEKE ko iyi gahunda yo gutanga udukingirizo izakomereza mu Turere twa Nyamasheke na Ruhango kugira ngo barusheho guhashya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.

Mwananawe yagize ati “Mu gihugu hose hazatangwa udukingirizo ibihumbi 36 tw’abagabo, ibihumbi 12 tw’abagore na Lubricant ibihumbi 27.”

Abakurikiranira hafi iby’ihohotera rishingiye ku gitsina bavuga ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko rigira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abantu bandura Virusi itera Sida, bagasaba ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurikumira kugira ngo n’ubwandu bushya bukumirwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018, bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kuganisha ku bwandu bw’agakoko gatera Sida ndetse n’abantu bakora uburaya bakaba bari mubashobora gukwirakwiza ubu bwandu mu buryo bwihuse.

Muri ubu bushakashatsi, RBC yerekanye ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya buri mu miryango, aho abashakanye babanye neza ku buryo ntawe ukeka undi ko yamwanduza, ariko ugasanga baranduye bombi cyangwa umwe muri bo.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Mwananawe Aimable, Umuyobozi wa IMRO.

 

Abashakanye basobanuriwe ko guhabwa udukingirizo atari ukubashishikariza ubusambanyi ko udukingirizo dukenerwa mu rugo cyane.

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW

Share This Article
7 Comments
  • Barananirwa gutanga ibiryo byo kuramira abaturage batishoboye, bakirukira gutanga utwo tunyagwa tw’udukingirizo duteza imbere ubusambanyi. Rwanda weeeee!

    • Kamanzi we! Nturabona ngo umenye? Ubudasa bwacu bijyana no kumenya icyihutirwa (planification), ikiza mbere y’ibindi. Nonese za miliyoni zahawe Arsenal mu gitondo cyaho izindi zigahabwa Saint Germain, ntizari kwubaka ibitaro cyanga amashuri? Abategetsi bacu bafite ibibashishikaje. Nkubwiyeko amafaranga atangwa bahiga abanyarwanda bari hanze, arenze icya kabili cy’ingengo y’imali Urwanda rukoresha!

  • Ahanini UDUKINGIRIZO dukoreshwa mu busambanyi.Nukuvuga mu gukora ibyo imana itubuza.Baba abakoresha Capots,baba abazigurisha,baba abazitanga,bose imana ibafata kimwe.Kimwe n’abantu bakora intwaro,abazicuruza,abazirwanisha n’abazikoresha.Muli Matayo 26:52,Yezu yavuze ko bose bazicwa (ku munsi wa nyuma).Tujye dutinya Imana yaturemye,twirinde gukora ibyo itubuza.Dutandukane n’abantu bible yita “ab’isi”.Nibwo tuzahabwa ubuzima bw’iteka.

  • Aba ni abashabitsi bageze no mu myanya myibarukiro y’Abanyarwanda. Tekereza kweli Aimable Mwananawe (former Sound Mixer, TVR) ngo afite Ihorere Munyarwanda Organization, ubwo ngo nawe ngo arimo gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda ! Yewe Umuryango-Nyarwanda wari ukomeye kabisa, imiyaga yose ikaza ihutera, ariko tukaba tukidundaguza ! Ni akumiro, none se iyo miti yongera ububobere bw’igitsina nayo ibuza umuntu kwandura SIDA ? Niba koko mufite urukundo, nimufashe aba baturage kwigira, ibindi byose ni ukubeshya !

  • Murabarenganya. Iriya miti yongera ububobere ni iyo guha aba pede kuko baba bashaka kubobeza inyuma. Iyi myaku mwayidukijije koko

  • Ngo imiti yongera ububobere mu gitsina? None se abagore bo muri turiya turere, ni ba Mukagatare?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *