Hafashwe icyemezo mu rubanza rw’umugabo uregwa kwica umugore we bari bararanye

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umugabo wo mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza uregwa icyaha cyo kwica umugore we ubwo bari baryamanye maze umugore we bugacya yapfuye.

Kuri Noheri taliki ya 25/12/2025 nibwo Albert NSABIMANA w’imyaka 39 wo mu mudugudu wa Nyamiseke, mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi.

Albert araregwa icyaha cyo kwica umugore we.

Nyakwigendera yitwa Angelique Byukusenge we n’umugabo Albert we biriwe mu rugo rwabo bacuruza inzoga, ntari ufitanye ikibazo n’undi, bigeze mu gicuku  nka saa munani Albert yagiye kubyutsa umugore we, asanga yapfuye.

Nyirabukwe w’ukekwa avuga ko yatabajwe ku wa 26/12/2025 saa kumi za mu gitondo n’imfura ya nyakwigendera, amubwira ko nyina yapfuye maze abaza Umukwe we Albert uko byagenze, amusubiza ko yagiye hanze gucunga urugo rwe, akumva umwana uryamanye na nyakwigendera ararize ngo, aza kumubaza impamvu umwana arize amufashe asanga yumye ngo na we ntibavuganye.

Hari umuturanyi uvuga ko mu rugo rwa Albert na nyakwigendera hahoraga amakimbirane, gusa taliki ya 25/12/2025 nyakwigendera yiriwe ari muzima bucyeye uwo muturanyi abwirwa ko yapfuye.

Uriya mutangabuhamya ashinja uregwa ko ariya makimbirane ashingiye ku bushoroke bw’umugabo, aho amushinja ko yacaga inyuma umugore we bashakanye.

Hari umutangabuhamya kandi watabajwe mbere yemeje ko muri iryo joro uriya muryango nta makimbirane yahabaye, gusa bajyaga batongana akenshi na kenshi bapfa ubushoreke bw’umugabo, ndetse ngo yumvise ko mu kwezi kwa 11/2025 barwanye.

Umwana wa nyakwigendera ufite imyaka 11 yari aryamye yumva ngo se ari guhamagara umuturanyi we amubwira ko nyina yapfuye, kandi nta ntonganya yaherukaga kumva muri urwo rugo, ndetse nta makimbirane bari bagiranye iryo joro.

Abagenzacyaha bageze ahabereye ibyago babonye umurambo wa nyakwigendera nta gikomere ufite, gusa hari abaturanyi bavugaga ko nyakwigendera yakubiswe n’umugabo we mu kwezi kwa 11/2025 bapfa ubushoreke bw’umugabo.

Hari umutangabuhamya w’umugabo bivugwa ko umugore we yaba yarasambanye na Albert uregwa, yabibajijweho avuga ibyo gusambana k’umugore we nta byabaye.

Me Mpayimana Jean Paul wunganiye uregwa yabwiye urukiko ko umukiriya we nta cyaha yakoze, ahubwo umugore we yapfuye urupfu rusanzwe.

Yagize ati “Cyereka niba umukiriya wange azira ko atamuzuye, kandi si Imana ngo abe yabishobora.”

Me Mpayimana Jean Paul yakomeje abwira urukiko ko umukiriya we akimara kubona ibyabaye ku mugore we, yihutiye gutabaza abaturanyi be barimo na nyirabukwe bigaragara ko nta cyo yishinjaga.

Me Mpayimana Jean Paul yasoje asaba urukiko ko imvugo z’abatangabumya bashinja nta shingiro zikwiye guhabwa, agasaba ko umukiriye we yafungurwa.

Uko urukiko rubibona

Urukiko rurasanga Albert yarakomeje imvugo imwe ko yumvise umwana arira akajya gukomanga nyina w’umwana ari we nyakwigendera, agasanga yapfuye ndetse hari abatangabuhamya yabibwiye.

Urukiko rurasanga kandi amasaha avuga ko yamenye ko umugore we yapfuye, yarahise atabaza ndetse n’uwo yatabaje akemeza ko yatabajwe bityo imvugo za Albert zikaba zifatwa nk’ukuri.

Ikindi ni uko umwana wa nyakwigendera wari no mu nzu yapfiriyemo, yemeza ko muri iryo joro nta makimbirane bigeze bagirana.

Urukiko kandi rurasanga imvugo zishinja Albert kwica umugore we nta shingiro zifite, kuko uwo bavuga ko yasambanyaga umugabo we atabyemeza, bityo nta mpamvu zikomeye zituma NSABIMANA Albert akekwaho kwica umugore we Byukusenge bityo akaba agomba gufungurwa.

Icyemezo cy’urukiko

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa NSABIMANA Albert bufite ishingiro, rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma Albert NSABIMANA akekwaho icyaha, rutegetse ko NSABIMANA Albert afungurwa urubanza rukimara gusomwa.

Albert NSABIMANA yatawe muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, rutegeka ko yakurikiranwa afunzwe maze afungirwa mu igororero rya Huye.

Gusa yahise ajurira kiriya cyemezo mu rukiko Rwisumbuye rwa Huye rutegeka ko yahita afungurwa.

Gusa Ubushinjacyaha mu bujurire nabwo bwasabaga ko uyu mugabo yafungurwa kuko nta mpamvu zihari zatuma akurikiranwa afunzwe.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *