Guverinoma yavugutiye umuti imikorere mibi ya Poste de Santé

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yakemuye ikibazo cy’imikorere mibi y’amavuriro y’ibanze (Poste de Santé).

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2026, ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma.

Hari ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga: gukomeza kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima buzira umuze, utekanye kandi wiha agaciro.”

Dr Nsengiyumva yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyashyize umuturage ku Isonga, hagamijwe gukemura ibibazo byari bihari.

Yagaraagaje ko muri icyo gihe kandi urwego rw’Ubuzima rwari rwarazahaye kuko rwatakaje abarenga 80% by’abakozi barukoragamo, icyizere cyo kubaho kiramanuka kigera munsi y’imyaka 20.

Yavuze kandi  ko habayeho  ukwiyongera kw’indwara n’ibyorezo ku buryo budasanzwe, aho abantu barwaye indwara zihitana benshi, zirimo cholera, macinya, mugiga, Virusi itera SIDA, malariya, igituntu nabyo byari ku rwego rwo hejuru cyane.

Igihugu cyafashe ingamba …

Minisitiri w’Intebe  yavuze ko Guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye hari byinshi yakoze kugira ngo izahure ubuzima bw’Igihugu.

Yavuze ko muri bimwe by’ingenzi byakozwe, hashyizweho gahunda y’abajyanama b’ubuzima, gutangiza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kwibanda cyane ku guhangana n’indwara z’ibyorezo.

Yongeyeho ko kugeza igihugu cyihaye intego ebyiri zirimo ko igihugu cyifuza ko kuba bukungu buteye imbere ku kigero kiringaniye mu mwaka 2035, ndetse kikagera ku bukungu buteye imbere cyane mu 2050.

Guverinoma yafashe ingamba ku mikorere Poste de Santé

Hashize igihe imikorere y’amavuriro mato ikemangwa ndetse kuri ubu hari n’izamaze gufunga imiryango.

Dr Nsengiyumva yavuze ko imikorere y’aya mavuriro yasuzumwe ndetse hafashwe ingamba zitandukanye mu mikorere yayo.

Yagize ati “ Ihame tugenderaho ni uko abaturage bose babona serivisi z’ubuvuzi zikwiye kandi zifite ireme. Ibi bikorwa binyuze mu mavuriro mato, ibigo nderabuzima n’ibitaro. 61. Kugeza ubu, mu Gihugu hose hari amavuriro mato (Poste de Santé) agera ku 1.300.

Akomeza ati “  Twakoze isuzuma rigamije kureba imikorere yayo no kuyinoza, aho twasanze 90% akora neza, naho 10% adakora neza ndetse hari n’aho adakora na busa. Guverinoma ku bufatanye n’abikorera yafashe ingamba zo kunoza imicungire yayo kandi bigakemuka bitarenze uyu mwaka.

Umukuru wa Guverinoma yavuze ko ku rwego rw’Imirenge hari Ibigo nderabuzima 518.

Yongeyeho ko muri ibyo bigo nderabuzima, ibigera ku umunani byakira abarwayi benshi byongerewe ubushobozi ku buryo bitanga serivisi zisumbuyeho (Medicalised health center) .

Yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba, ibyongerewe ubushobozi ari ikigo nderabuzima cya Bigogwe giherereye muri Nyabihu hamwe na Nyabitimbo na Bweyeye biri muri Rusizi.

Mu Mujyi wa Kigali hari ibigo nderabuzima bya Kanyinya, Gatenga na Nyarurenzi.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, ho hakaba Ngeruka iri i Bugesera n’ikigo nderabuzima cyo mu Nkambi y’impunzi ya Mahama muri Kirehe.

Urwego rw’Akarere, hari ibitaro 34.

Ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, hari ibitaro bitatu , naho ku rwego rw’Igihugu, hari ibitaro 5, ndetse n’ibindi 5 bitanga ubuvuzi bwihariye.

Guverinoma yagaragaje ko mu bindi byagezweho ari ukubaka no kuvugurura ibitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, hubatswe kandi hanavugururwa ibitaro 10.

Muri ibyo harimo Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke, Byumba, Nyarugenge, Masaka, Kabgayi, Kibogora na Shyira.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *