Gutora Komite nshya! Ibyitezwe mu Nteko Rusange ya AS Kigali

Kimwe mu biri ku murongo w’ibyigwa mu Nteko Rusange y’Abanyamuryango ba AS Kigali, ni ugushyiraho Komite Nyobozi nshya igomba gusimbura iyari iyobowe na Shema Ngoga Fabrice wabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa.

Harabura amasa abarirwa ku ntoki kugira ngo haterane inama y’Inteko Rusange y’Abanyamuryango ba AS Kigali. Ni inama biteganyijwe ko izaba ejo ku Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025 Saa yine z’amanywa ku Biro by’Umujyi wa Kigali mu cyumba gisanzwe kiberamo inama.

Ingingo enye zirimo amatora ya Komite Nyobozi nshya y’ikipe, ni zo ziri ku murongo w’ibyigwa. Izindi zirimo gusobanurira abanyamuryango uko ikipe ihagaze n’icyerekezo cya yo mu mwaka 2025/2026.

Izindi ngingo ziri ku murongo w’ibizigirwa muri iyi Nteko Rusange, ni ukwakira abanyamuryango bashya ndetse no kwemeza amategeko mashya ya AS Kigali ubundi hakazabaho umwanya w’utuntu n’utundi.

Kugeza ubu, Dr. Rubagumya Emmanuel wari wungirije Shema Ngoga Fabrice wagiye kuyobora Ferwafa, ni we uri kuyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali ndetse byitezwe ko nta gihindutse ari we uzatorerwa gukomeza kuyiyobora.

Undi uvugwa ko ashobora gutorerwa kuyobora iyi kipe, ni Kankindi Anne-Lise Alida. usanzwe uri hafi ya Komite Nyobozi ya yo.

Muri Nyakanga 2024, ni bwo haherukaga kuba Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yahuje abanyamuryango ba AS Kigali. Yari igamije kwiga ku buzima bw’iyi kipe n’ahazaza ha yo.

Ubwo haheruka gukora iyo Nteko Rusange Idasanzwe kandi, AS Kigali yari yabwiye abanyamuryango ba yo ko mu mwaka w’imikino 2024/25, hagombaga gukoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 540 Frw. Muri aya harimo miliyoni 200 Frw y’imishahara y’abakozi.

Hagiye gutorwa umusimbura wa Shema Ngoga Fabrice wagiye kuyobora FERWAFA
Dr. Rubagumya Emmanuel ni we uri kuyobora AS Kigali by’agateganyo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *