Guteza imbere abatuye mu cyaro ni byo bidushishikaje- Meya Nkusi

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yabwiye UMUSEKE ko bashishikajwe no guteza imbere ibice by’icyaro, umujyi ukaza ukurikiraho.

Uyu muyobozi yasubizaga UMUSEKE ku kibazo cy’abatuye mu isantere ya Ngororero, banenga umubare muke w’ibikorwaremezo biri mu mujyi wa Ngororero batuyem0.

Meya Nkusi yavuze ko mu mujyi babanje kuhubaka icumbi (guest house), bahashyira amabanki abiri n’ibigo by’imari.

Meya Nkusi yavuze ko batakwishimira guteza imbere aho abayobozi batuye ngo bibagirwe umuturage uri kure y’umujyi.

Ati: “Twasanze ari byiza ko tutagomba gusiga abatuye mu cyaro, ni yo mpamvu ingufu zose zashyizwe mu mirenge y’icyaro, kandi ni byo bidushishikaje.”

Yavuze ko abatuye mu cyaro begerejwe umuriro w’amashanyarazi n’amazi meza, bakaba barimo kubasanira imihanda y’ibitaka yari yarangiritse kugira ngo babone uko bageza umusaruro ku isoko.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko, ugereranije n’utundi turere dutunganira Umujyi wa Kigali, Ngororero ifite ibikorwaremezo bike, kuko ibihari bimaze imyaka irenga 10 bitiyongera.

Basaba ko ubuyobozi bukwiriye kubaka indi mihanda ya Kaburimbo ishamikiye ku wayubatswe, bakayigeza ku biro by’akarere no mu midugudu itandukanye y’umujyi wa Ngororero.

Abaganiriye na UMUSEKE bavuga kandi ko nta bashoramari akarere kigeze kareshya ngo bubake hoteli, kuko ngo ubwo ubuyobozi bwakiriye abashyitsi benshi, bajya kurara mu mujyi wa Muhanga.

Umwe yagize ati: “Usibye umuhanda wa Kaburimbo twahawe n’umukuru w’igihugu, nta wundi ugana ku biro by’akarere no mu midugudu y’abaturage wubatswe.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick, avuga ko hari isoko ryatanzwe ryo kubaka umuhanda wa Kaburimbo uzaba ufite kilometero zirenga 3.

Akavuga ko hari n’undi muhanda wa Kaburimbo bemerewe na Perezida Paul Kagame, uzaturuka ahitwa Kazabe-Kavumu ukabahuza n’akarere ka Rutsiro.

Ati: “Uyu muhanda wa Kaburimbo uzaba ufite ibirometero 50 uvuye Kazabe.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Uwihoreye yavuze kandi ko hari undi uhuza Ngororero, Nyabihu na Musanze bateganya kubaka umwaka utaha.

Akarere ka Ngororero kagaragaza ko abari bafite umuriro w’amashanyarazi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 ari 23,7%, ikerekana ko mu mwaka wa 2024-2025 bavuye ku bantu 23,7% bagera ku 71% by’abaturage.

EICV7 ikagaragaza ko abari bafite amazi bari 40% mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2024-2025, bakaba bageze ku bantu barenga 82%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero mu kiganiro n’Itangazamakuru
Ikiganiro cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere n’inzego zitandukanye

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Ngororero.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *