Abarwanashyaka b’Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party Rwanda) bahize guhangana n’ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, byiganjemo ubukene buterwa n’ubushomeri n’igwingira mu bana bato.
Ibi byagarutsweho ku wa 24 Mutarama 2026, ubwo abahagarariye abandi muri iri shyaka ku rwego rw’Akarere bahabwaga amahugurwa ku ngingo zitandukanye.
Hibanzwe ku ngingo zirimo ingengabitekerezo y’ishyaka, gushakira ibisubizo ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere by’abaturage, n’izindi, hagamijwe ko bazahugura na bagenzi babo ku rwego rw’imirenge.
Bamwe bavuze ko bafashe ingamba zo gufasha bagenzi babo kwikura mu bukene binyuze mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, bikazaba n’inzira yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Ishemaryayo Clarisse, uri mu bahuguwe, yavuze ko bimwe mu byo azashyira mu bikorwa birimo kwigisha gutegura indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.
Ati: “Igihugu gikeneye abana bafite ubuzima bwiza bazakigirira umumaro bo ubwabo n’igihugu muri rusange, kuko uwagize igwingira adashobora kubigeraho.”
Umuyobozi wa Green Party mu Ntara y’Amajyaruguru, Ibrahim Ndayambaje, yashimangiye ko mu ntego z’iri shyaka harimo guteza imbere no guhindura imibereho y’abaturage, by’umwihariko kurwanya ubukene.
Ati: “Twize imishinga inyuranye irimo ubuhinzi bw’ibihumyo, ubworozi bw’amatungo magufi n’ubw’inzuki, n’indi, ari yo nzira yo kwihangira imirimo no kurwanya ubukene.”
Umunyamabanga Mukuru wa Green Party, Hon. Ntezimana Jean Claude, avuga ko inyigisho baha abarwanashyaka zabo zidashingiye kuri politiki gusa, ahubwo zihuza n’ubukungu kugira ngo bagire iterambere n’imibereho myiza.
Ati: “Tubigisha imishinga itandukanye ibafasha kwiteza imbere babigizemo uruhare, kandi dufite n’abatekinisiye babizobereyemo mu buhinzi n’ubworozi babafasha kugira ngo bigire impinduka ku mibereho yabo.”
Gahunda yo guhugura abarwanashyaka ba Green Party bahagarariye abandi, kugira ngo bazahugure bagenzi babo mu mirenge, yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze na Burera, ikazakomereza no mu zindi ntara zose z’igihugu.


JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW/Amajyaruguru