Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party, Hon. Mugisha Alexis, aratangaza ko muri iri shyaka bagikora ubusesenguzi ku biciro bishya by’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bimaze iminsi bivugisha benshi.
Hon.Mugisha yabigarutseho kuri uyu wa 21 Werurwe 2026 ubwo mu karere ka Nyaruguru hasozwaga inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka muri ako Karere.
Aganira n’itangazamakuru yavuze ko badakora politiki y’icyuka ko babanza gukora isesengura mbere yo gukora ubuvugizi ku ngingo runaka.
Ati:” Iyo gahunda ije nk’iriya yatangarijwe Abanyarwanda vuba aha ngaha, ntabwo twihutira kuvuga ko ibangamye cyangwa se ngo twihutire gutanga ibisubizo biyisimbuza cyangwa se ibiyivuguruza.”
Yavuze ko mu byo Green Party igomba kubanza gusesengura harimo ubushobozi bwo guhaha ku muturage, itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’igihugu.
Yabuze ko bagomba kureba kandi impuzandengo mituweli yari isanzweho yishyurwagaho ndetse n’impuzandengo inshya iriho.
Ati: “Ibyo byose tubishyira ku munzani, tukareba ngo ese ibihari bigiye gutanga umusaruro uruta uw’ibyari bisanzwe bihari”
Yakomeje agira ati:”Cyangwa se biragaragara ko hari imbogamizi zigiye kuvuka ku buryo dushobora gusubira inyuma y’aho twari tugeze, cyangwa se tukaguma aho twari tugeze ntidutere imbere?”
Yavuze ko iyo isesengura aribwo babwira itangazamakuru cyangwa bagashyikiriza Guverinoma bayisaba gushyira mu bikorwa ibyo bakorera ubuvugizi, bakayitangariza ibyavuye mu isesengura.
Ati:” Hanyuma amata yabyara amavuta icyifuzo twatanze kigahabwa umugisha na Guverinoma y’u Rwanda abaturage bakazabona igisubizo bifuzaga.”
Muri Gashyantare 2026 ni bwo iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ryagaragaje ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka ‘Mituelle de Santé’ wiyongereye.
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere azajya atanga umusanzu wa 4,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka, kandi aya mafaranga akaba agomba kujya yishyurwa na Leta.
Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri azajya atanga umusanzu wa Frw 3,000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho Frw 1,000 Frw yishyurwa na Leta; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atange umusanzu wa Frw 5,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.
Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane we azajya atanga umusanzu wa 8,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atange umusanzu wa Frw 20,000 Frw kuri buri muntu.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
