Green Party yasoje ibikorwa byazengurutse uturere 30 tw’igihugu

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) ryasoje ibikorwa birimo inama, amahugurwa no gutora abayobozi, ryari rimaze igihe rikorera mu turere twose tw’igihugu.

Ibi bikorwa bya Green Party byazengurutse u Rwanda byasorejwe mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 27 Ukuboza 2025.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ubuyobozi bw’iri shyaka bwatangirije mu Karere ka Musanze ibikorwa by’inama n’amahugurwa ku barwanashyaka baryo.

Mu mezi 10, abarwanashyaka bahuguwe ku ntego z’ishyaka no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nyungu z’igihugu no kumenyekanisha ishyaka.

Bahuguwe kandi ku kubungabunga ibidukikije no guhanga imirimo ibyara inyungu ishingiye ku bidukikije, kuko ari isoko y’umwuka mwiza bikaninjiza amafaranga.

Mu butumwa bwo kuri X, Green Party yashimiye inzego zose za Leta zabafashije kugera kuri icyo gikorwa nta ntambamyi.

Yagize iti:”Kubaka demokarasi ni urugendo, kandi turi mu nzira nziza.”

Yanashimiye kandi itsinda ry’abantu bayifashije gusoza ibikorwa byayo mu gihugu hose, aho yanakoreye kongere ku rwego rw’intara zirimo Amajyaruguru, Uburengerazuba, Uburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Komiseri Mukuru wa Green Party, Hon. Mugisha Alexis, aherutse gutangaza ko ibikorwa bamaze igihe bakora  byabahaye icyizere cyo kubona amajwi ahagije no gutsindira imyanya myinshi mu matora yo muri 2029.

Green Party itangaza ko yishimira ko abarwanashyaka basobanukiwe umumaro w’ishyaka ryabo n’icyo rimariye Abanyarwanda, kandi ko bitoreye abayobozi kuva ku rwego rw’umurenge ndetse hamwe na hamwe rikunguka n’ibiro ku rwego rw’akarere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Mbere nambere mbanje gusuhuza umukunzi w umuseke Seventy comment ze nubwenge ka bisa bro ni cya cyamamare mukunda muribenshi mbifuriza umwaka mushya muhire kubanumu shaka akazi ndabame nyeshako poromotsiyo irangirana nuyumwaka wa 2025 ahoyari mi 50% 2026 ibiciro bisubira kwi 100%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *