Goma: Insengero z’Abatutsi zasenywe n’abamagana ingabo za EAC- VIDEO

Ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo y’iminsi itandatu yateguwe mu Mujyi wa Goma yamagana ingabo za EAC muri Congo, insengero ziganjemo abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge mu Mujyi wa Goma zasenywe.

Abigaragambya bariye karungu, bari gusenya insengero ziganjemo Abatutsi

Ni imyigaragambyo yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2023 mu Mujyi wa Goma.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko badukiriye insengero zisengerwamo cyane n’abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge muri Congo barazisenya, basahura intebe n’ibindi bikoresho.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abigaragambya barangajwe imbere n’ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile basenya inyubako z’insengero.

Umwe mu baturage w’i Goma yabwiye UMUSEKE ko basenye urusengero i Nyabushongo mu gace ka Katoyi muri Komine Kalisimbi n’ururi hafi ya Rond Point Terminus i Katindo.

Yagize ati “Intebe, ibyuma bya muzika, imiryango n’ibindi byose byo mu nsengero babimenaguye.”

Boniface Malimingi Anatole, Umunyamakuru wa Blessing Fm ikorera i Goma avuga ko mu gusenya urusengero rwa RAMA Church i Nyabushongo, igisenge cyagwiriye abantu babiri bahita bitaba Imana, batandatu bakomeretse bikabije bajyanwe kwa muganga.

Kugeza ubu amakuru agera k’UMUSEKE avuga ko byibura insengero Eshatu zisengerwamo na benshi mu banye-Congo b’Abatutsi n’Abanyamulenge zamaze gusenywa no gusahurwa.

Hari amakuru avuga ko usibye insengero, abayobozi bazo n’abo mu miryango yabo bari guhigwa bukware n’urubyiruko rwariye karungu.

Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma irakomeje aho Sosiyete Sivile n’amatsinda y’urubyiruko basaba ko ingabo za EAC zibavira ku butaka cyangwa zikajya guhangana n’inyeshyamba za M23.

Ibikorwa birimo gutwara abantu, amashuri, ubucuruzi n’ibindi byose byahagaze, abaturage basabwe ko nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka “Ville Morte.”

https://twitter.com/MahoroMpa/status/1622540432973479936

https://twitter.com/Katsuva_R/status/1622547890882113541

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
7 Comments
  • Muntu ukomeje gusohora inyandiko zihembera inzangano hagati y’amoko muri kano karere, umenya ko umuriro murimo gucana utazagusiga, ntiwibeshye rwose ngo ugirengo uzawucika. Kandi kimwe mubyo murimo kwibeshyaho nuko mutari muziko ikipe murimo gufana yamaze gukurwaho amaboko ikaba ijyiye gucirwa urubanza rukomeye n’Uwiteka, ntimwishuke kubyo mubona kuko ijyiye gutsindwa burundu, hagowe utabona ibimenyetso by’ibihe akaba akirimo kwiruka inyuma y’ibijyiye kugwa hasi kuko nawe azagwana nabyo. Umuseke.rw, mugabanye gushyushya imitwe kuko ejo ibi mwandika muzabibazwa uko mwabonye Bemeriki wa RTLM na Ngeze byabagendekeye, you are warned.

  • ‘Muntu ukomeje gusohora inyandiko zihembera inzangano hagati y’amoko muri kano karere, umenya ko umuriro murimo gucana utazagusiga, ntiwibeshye rwose ngo ugirengo uzawucika. Kandi kimwe mubyo murimo kwibeshyaho nuko mutari muziko ikipe murimo gufana yamaze gukurwaho amaboko ikaba ijyiye gucirwa urubanza rukomeye n’Uwiteka, ntimwishuke kubyo mubona kuko ijyiye gutsindwa burundu, hagowe utabona ibimenyetso by’ibihe akaba akirimo kwiruka inyuma y’ibijyiye kugwa hasi kuko nawe azagwana nabyo. Umuseke.rw, mugabanye gushyushya imitwe kuko ejo ibi mwandika muzabibazwa uko mwabonye Bemeriki wa RTLM na Ngeze byabagendekeye, you are warned.’

  • Ibi byose ni ingaruko za politique mbi yimitswe mu karere aho abanyapolitike gito bashishikajwe n’inda nini za bo mugihe inzirakarengane zikomeje kuba urwitwazo n’ ibiraro(amateme) bambukiraho! Numvaga amateka y’u Rwanda yaratanze isomo ariko ikibabaje nuko isaha n’isaha bishobora kongera kuba kuri iyi si kandi amahanga arebera! Basi twizere ba Gitera noneho bazerura bagasaba imbabazi ku mugaragaro!

  • Wowe wiyise ryumugabe ibyifuzo byawe byuzuyemo urwango wakerruye ukavuga ibikuri ku mutima,umuhanuzi wibinyoma bishingiye ku marangamutima! ubwo rero uziko Imana ariyawe wenyine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *