Gisagara: Imodoka yatwaye ubuzima bw’umwarimu

Umwarimu wigishaga mu kigo giherereye mu murenge wa Musha, yapfirie mu mpanuka y’imodoka yagonze igare.

Hatangimana James yari afite imyaka 27 y’amavuko

Nyakwigendera yitwa Hatangimana James w’imyaka 27 y’amavuko yigishaga mu ishuri ribanza ryitwa Buhoro riri mu murenge wa Musha, mu karere ka Gisagara yagonzwe n’imodoka ifite ibirango bya RAB713E ubwo we yari ku igare.

Umwe mu barimu banakoranye na nyakwigendera yabwiye UMUSEKE ko we yitabye Imana ariko uwo bari kumwe ntacyo yabaye.

Ati “Yagiye i Huye, ari kuvayo ahekanye n’undi muntu bahura n’imodoka agiye no kugera aho aba, irabagonga bamujyanye kwa muganga agwayo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musha, Rutaganda Jean Felix yabwiye UMUSEKE ko uwamugonze yajyanwe kuri RIB ya Gisagara ngo hakorwe iperereza.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yitabye Imana akiri ingaragu. Avuka mu kagari ka Uwindekezi, mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyamagabe, ni naho azashyingurwa.

Yaguye mu bitaro bya CHUB ari naho umurambo we uri.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara

Share This Article
1 Comment
  • Yali akiri muto.Ntabwo yitabye imana ahubwo yapfuye.Biratandukanye.Abaye yitabye imana mu ijuru,bene wabo aho kurira,bakoresha umunsi mukuru ko yitabye Imana.Ikinyoma cya Roho idapfa kandi itekereza,cyahimbwe n’umugereki witwaga Platon utaremeraga imana abakristu dusenga.Muli bible,Umubwiriza igice cya 9 umurongo wa 5,havuga ko upfuye atongera kumva.Muli Yohana 6,umurongo wa 40,Yesu yavuze ko upfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,izamuzura ku munsi wa nyuma,ikamuha ubuzima bw’iteka.Uko niko kuli.Tujye twibuka ko bible isobanura neza ko abigisha n’abemera ibinyoma batazaba mu bwami bw’imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *