Gicumbi: Yasabye abagore yapfakaje muri Jenoside kumuha frw 5000…Akekwaho ingengabitekerezo

Umugabo w’imyaka 52  witwa Nzabumunyurwa Clement akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside nyuma yo kwibasira abapfakazi biciwe abagabo muri Jenoside abasaba amafaranga.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo w’umuhwituzi yahagaze ku gasoko ahamagara abo yiciye abagabo.

Byabereye mu Murenge wa Mutete, Akagari ka Musenyi, Umudugudu wa Kimisugi, uwavuze ariya magambo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego z’umutekano ngo zikurikirane icyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete, Mbarushimana Prudence yemereye Umuseke ko aya makuru ari yo, gusa ko nyuma yo kubikora hakurikiraho ubutabera kuko ibyo uriya mugabo akekwaho bifatwa nko gushinyagurira abagore bacitse ku icumu.

Agira ati: ”Uwo mugabo yahagaze ku gasoko arahwitura, avuga ko abo yapfakaje muri Jenoside bahurira ku kabari bitwaje Frw 5000, gusa bahise bamushyikiriza ubutabera.”

Mbarushimana yavuze ko Nzabumunyurwa yari yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo kubera icyaha cya Jenoside.

Asaba abacitse ku icumu kwihangana, ndetse n’abandi baturage muri rusange bakitandukanya n’amagambo akomeretsa by’umwihariko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kwitandukanya n’ingengabitekerezo igihe cyose.

Amagambo ‘akomeretsa’ uriya mugabo yayavuze ku wa Kane tariki 22 Mata 2021, ni nabwo yahise atabwa muri  yombi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi

Share This Article
6 Comments
  • Izi ni ingaruka zo gufungura interahamwe ngo zasabye imbabazi ntago wakwica abantu nurangiza ngo ufungurwe ngo nuko wasabye imbabazi biriya ni ugupfobya nabyo ubwabyo niyo mpamvu bigira gutya njye mbona ari nabo buzuye mu nkeragutabara ariyo mpamvu tuzibonana ubunyamaswa ubwose wagaya nde?wagaya leta ibabembereza.

  • Kandi mpora mbivuga ndetse nzahora! Nta kuntu umuntu wishe muri genocide yafungurwa ngo asubire abe muzima, déjà ukuntu bicaga abatutsi, bataribanuye umwana w’uruhinja cg umukecuru bamaze guhinduka nk’ibisimba, virus yo kwica yamaze kubinjiramo kdi kuyikira si ibintu byoroshye nk’uko twirirwa tubivuga.
    Then had to get a death sentence or perpetuity sentence.
    Over

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *