Gicumbi: Umunyeshuri wa UTAB birakekwa ko yishwe

Umunyeshuri wigaga muri University of Arts and Technology of Byumba (UTAB), mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yasanzwe amanitse ku gipangu mu mugozi w’umupira yari yambaye.

Yasanzwe  amanitse ku gipangu ari mu mugozi yapfuye

Amakuru yamenyekanye ubwo umucuruzi yajyaga kurangura, akamubona amanitse ku rugo ruri hafi yaho yari atuye mu Mudugudu wa Kinihira I, Akagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste yabwiye  UMUSEKE ko hataramenyekana niba yaba yishwe cyangwa niba ari ukwiyahura.

Ati “Twahawe amakuru n’umuntu wari ugiye kurangura ko abonye umuntu wari umanitse ku ruzitiro yapfuye, amanitse mu mugozi, yari umunyeshuri wigaga muri UTAB mu mwaka wa kabiri. Ntituramenya niba ari ukwiyahura cyangwa ari ukwicwa.”

Uyu musore uzwi ku izina rya John uri mu kigero cy’imyaka 23 yigaga mu ishami ry’uburezi (Education) avuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo.

Gitifu avuga ko ubusanzwe yabanaga n’undi munyeshuri, gusa ngo yari yamubwiye ko ari butahe bwije.

Yavuze ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.

Uyu muyobozi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, kandi aho bishoboka umuntu akagenda ari kumwe na mugenzi we, birinda gutaha mu gicuku.

Amakuru avuga ko yabanje kunywera mu kabari kari hafi y’urugo rwaho yari atuye, ariho yavuye mu masaha y’igicuku ataha.

Abahageze mbere bavuga ko basanze nta kintu yibwe kuko haba telefoni ye, n’ibindi bikoresho yari afite babimusanganye.

Hari ubutumwa UMUSEKE wabonye aho uyu musore yandikiye umuntu amubwira ngo “Abagome barantwaye muhamagare gira vuba”. Ni  uwo yari yoherereje numero za Se umubyara.

Uyu na we yahise agira ati “Sure? Mubwire ko uri he?”

Kugeza ubu iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane icyo yazize.

Nyakwigendera yajyaga akora ibiraka byo kwigisha
John yakundaga umuziki cyane

UMUSEKE.RW

Share This Article
2 Comments
  • Twihanganishije ababyeyi be.Yali akili muto.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,kandi usanga ariko bimeze kuli benshi,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma bahimbye kiyobya uburari cyazanywe n’umugereki witwaga Platon wanditse ko mu mubiri dufite icyo yise roho idapfa kandi itekereza !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *