Nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, itangaje ko Sénégal igomba kwakwa igikombe cya Afurika yegukanye kigahabwa Maroc, Gianni Infantino uyo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, yatangaje ko bigoye kuzabona Igihugu cya Afurika cyakira Igikombe cy’Isi.
Hashize amasaha arenga 24 hirya no hino ku Isi, hacitse igikuba cy’icyemezo cyafashwe na CAF cyo kwambura Sénégal igikombe cya Afurika 2025 yegukanye, kigahabwa Maroc yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Ni icyemezo cyafashwe n’Akanama k’ubujurire muri CAF, kemeje ko kubera ko abanya-Sénégal bikuye mu kibuga ku mukino wa nyuma kubera penaliti yahawe Maroc n’ubwo bagarutse, iki gikombe kigomba guhabwa abanya-Maroc.
Ni nyuma y’iminsi 58 uyu mukino warangiye Sénégal itsinze Maroc igitego 1-0, ubaye. Ni icyemezo cyanenzwe na benshi barimo na Gianni Infantino uyobora FIFA.
Infantino yavuze ko kubera iyi sura yagaragaye, bigoye kuzabona Igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika cyazakira Igikombe cy’Isi no mu myaka 100 iri imbere.
Ati “Kubera ibi, simbona Igihugu cyo muri Afurika cyakira Igikombe cy’Isi no mu myaka 100 iri imbere. Sintekereza Igihugu cya Afurika kicyakira kandi kicyegukana.”
N’ubwo uyu Muyobozi yavuze ibi, abanyamupira batandukanye hirya no hino ku Isi, banenze CAF kuri iki cyemezo yafashe nyuma y’amezi abiri hafi ashize cyegukanywe.

UMUSEKE.RW
