Generation Gender yashimiwe ku ruhare yagize mu guteza imbere uburinganire

Umushinga Generation Gender Rwanda washimiwe byihariye ku ruhare wagize mu myaka itanu mu bikorwa byo gufasha urubyiruko, abagore n’abagabo guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hari mu birori byo kwizihiza no gusoza ku mugaragaro ibikorwa by’imyaka itanu uyu mushinga umaze ukorera mu Rwanda byabaye ku wa 24 Ukwakira 2025.

Iki gikorwa cyateguwe na RWAMREC, HDI na AfriYAN Rwanda, kitabirwa n’urubyiruko, inzego za Leta, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye

Wabaye umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu rugendo rwo gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho myiza no gukemura ibibazo by’imyumvire idahwitse ku bagabo n’abagore.

Fidèle Rutayisire, Umuyobozi Mukuru wa RWAMREC, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gushishikariza abaturage kugira uruhare mu guteza imbere uburinganire.

Yagize ati: “Tugomba gukomeza urugendo rwo guhindura imyumvire. Twageze kuri byinshi mu gushishikariza abagabo kugira uruhare mu bikorwa by’uburinganire, ariko urugendo rurakomeje.”

Yavuze ko Generation Gender Rwanda yafashije guhindura imyumvire ku gitsina gabo, gushyira imbere politiki zo kurwanya ihohoterwa, n’ubuvugizi butandukanye bwabyaye umusaruro.

Shamsi Kazimbaya, uhagarariye ikigo mpuzamahanga Equimundo mu karere k’Ibiyaga Bigari, yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu by’icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa gahunda z’uburinganire.

Ati: “U Rwanda rwabaye ishusho y’uko ubufatanye bwa Leta, sosiyete sivile, abafatanyabikorwa n’urubyiruko bushobora kuvamo impinduka zifatika.”

Umubyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yashimangiye ko ibyo Generation Gender Rwanda yagezeho ari urufunguzo rw’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Uyu mushinga utwibukije ko uburinganire ari urufatiro rw’amahoro n’ubukungu burambye. Iyo abagore n’abagabo bafatanyije, dushobora kubaka imiryango ifite umutekano n’igihugu gifite intego yo guteza imbere buri wese.”

Yahamije ko intego z’u Rwanda zo kugera ku cyerekezo 2050 n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs), zishingiye ku bufatanye nk’ubwagaragajwe muri uyu mushinga.

Hasobanuwe ko n’ubwo uyu mushinga urangije igihe cyawo, ibikorwa byawo bizakomeza binyuze mu yindi mishinga y’abafatanyabikorwa, kugira ngo ihame ry’uburinganire n’ubutabera rikomeze gusakara mu muryango nyarwanda.

Umubyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, wari Umushyitsi Mukuru
Shamsi Kazimbaya, uhagarariye ikigo mpuzamahanga Equimundo mu karere k’Ibiyaga Bigari
Fidèle Rutayisire, Umuyobozi Mukuru wa RWAMREC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *