Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Colonel Chris Magezi, yatangaje ko iki gisirikare cyapfushije Maj. Gen Deus Sande wari Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zirwanisha imodoka z’intambara mu gace ka Masaka.
Uyu yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2026 mu masaha ya saa cyenda na 45, mu gace ka Mpigi ubwo yari mu rugendo ajya mu Mujyi wa Kampala mu gushyingura Maj General Francis Takirwa wari Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, uherutse gupfa yishwe n’uburwayi yari amaranye igihe.
Umuvugizi w’Agateganyo w’Ingabo za Uganda (UPDF), Colonel Chris Magezi, yanditse ati ” Maj Gen. Deus Sande yagize ikibazo cyo guhumeka, yihutishwa ku bitaro i Mpigi.”
Yavuze ko impamvu nyamukuru yateye urupfu rw’uyu musirikare mukuru izakumenyakana ko kandi bihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
