General wo muri Congo yiyemeje guhitana cyangwa gufata Thomas Lubanga

Gen Johnny Luboya Nkashama uyoboye gisirikare Intara ya Ituri yazengerejwe n’ibyihebe byo muri ADF, n’inyeshyamba za Thomas Lubanga, yiyemeje gufata iyo nyeshyamba cyangwa kuyihitana.

Mu butumwa bukarishye, Gen Johnny Luboya yavuze ko Thomas Lubanga, ari mubi kuruta Satani.

Ati “Namaze gukora byose bishoboka, Thomas, Thomas namaze gukora ibishoboka byose, wapfuye cyangwa uri muzima, namaze gukora byose kugira ngo bagufate.”

Yakomeje agira ati “Thomas, namaze gukora byose, wapfuye cyangwa uri muzima, jyewe ntabwo uzabaho mu mahoro, namaze gukora byose, ngo bagufate wowe Thomas. Nubwo uzihisha hano mu butaka ahantu hose, naho ngaho uri bazaza bagufate.”

Gen Johnny Luboya Nkashama avuga ko Thomas Lubanga yazengereje abantu kuva mu 1999 ku buryo abana b’imyaka yo hasi batakijya ku ishuri.

Ati “Na Satani ntabwo afite umutwe nk’uwawe, Satani ni mwiza kukurusha.”

Thomas Lubanga ni umwe mu nyeshyamba zavuzwe cyane muri Congo, yashinze umutwe witwa Union of Congolese Patriots (UPC), ushinjwa ibyaha by’intambara muri Ituri kuva mu myaka ya 2000.

Yahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, birimo gushyira mu ngabo abana ndetse ahanishwa gufungwa imyaka 14 aho afunguriwe bivugwa ko yongeye kujya mu mitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Ubu yashinze umutwe w’inyeshyamba zitwa Convention for the Popular Revolution (CPR), akaba awuyobora ari i Kampala muri Uganda.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *