Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare ba RDF n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa i Cabo Delgado muri Mozambique.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe, 2026 aho bariya basirikare n’abapolisi bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bari muri ubwo butumwa bahamaze umwaka urenga.
Izi mpanuro zatangiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, ahari n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.
Mu butumwa yabagejejeho, Maj Gen Nyakarundi yibukije iryo tsinda ko inshingano zabo ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba, anabasaba kuzaba intumwa nziza z’u Rwanda.
Yashimangiye akamaro ko kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, abashishikariza gukomeza kwitanga batizigamye mu kazi kabo nk’uko abababanjirije babigenje.
U Rwanda rwohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe muri Mozambique nyuma y’ubwumvikane bw’ibihugu byombi mu gufatanya kurwanya imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje Intara ya Cabo Delgado. Izi ngabo zatangiye koherezwa mu mwaka wa 2021.

UMUSEKE.RW

Attractive section of content. I just stumbled upon your blog and in accession capital to assert that I get actually enjoyed account your blog posts. Anyway I will be subscribing to your augment and even I achievement you access consistently fast.