Gen. Alain-Guillaume Bunyoni wari umaze imyaka itatu muri gereza azira ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo gushaka kugirira nabi Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yafunguwe.
Uyu Mujenerali wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022 yafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026.
Umunyamategeko we Me Placide Gatoto yavuze ko Gen. Alain-Guillaume Bunyoni yafunguriwe rimwe n’abandi bantu 10 kubera impamvu z’uburwayi.
Kuva muri Mata 2023, Gen Bunyoni yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye, nyuma urukiko rurabimuhamya ndetse akatirwa igifungo cya burundu muri gereza.
Kuva muri Nzeri ya 2025 yatangiye kugira ibibazo by’ubuzima bishingiye ku burwayi, intabaza ziva ku muryango we ndetse n’Imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ziba nyinshi basaba ubutegetsi kumurekura akavurwa.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
