Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga [Amputee Football], Gatete Fidèle yerekeje muri Mersin Ampute Futbol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Turukiya yasinyiye amasezerano y’umwaka.
Nyuma y’imyaka itatu uyu mukinnyi amaze imyaka itatu muri Shampiyona ya Turikiya, Gatete akomeje kugaragaza urwego rwo hejuru.
Uyu musore wageze muri iki gihugu agiye muri Pendik yakiniye imyaka ibiri, nyuma akayivamo akajya muri Malatya Büyükşehir yakiniye mu mwaka ushize, ubu yamaze guhindura ikipe.
Amakuru avuga ko nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Malatya Büyükşehir, yahisemo guhindura ikipe akajya muri Mersin Ampute Futbol kuko ari ho azajya ahabwa byinshi kuruta aho yari ari.
Si we Munyarwanda wenyine ukina muri Shampiyona ya Turukiya, kuko hari na Ntambara Jean Paul bakinanaga muri Malatya Büyükşehir na Imanirutabyose Patrick wa Pendik.

UMUSEKE.RW