Gasogi United yaterewe mpaga muri Stade Amahoro

Ni nyuma y’uko Umuyobozi wayo, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’ abujije abakinnyi kuza gukina kubera ko uyu mukino wakuwe kuri Kigali Pelé Stadium aho wagombaga gukinwa Saa Cyenda z’amanywa, ukajyanwa kuri Stade Amahoro Saa yine z’ijoro.

Mi icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Gasogi United yanze kuza gukina na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino wagombaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium Saa Cyenda z’amanywa ariko uza kwimurwa ujyanwa kuri Stade Amahoro Saa yine z’ijoro zo kuri iki cyumweru nyuma y’umukino wo kwishyura wa ¼ wahuje Al-Hilal SC na RS Berkane.

Icyemezo cyo kwanga kuza gukina, cyafashwe na KNC uyobora Gasogi United wavuze ko Rwanda Premier League itigeze ibamenyesha ku gihe izi mpinduka n’ubwo andi makuru avuga ibinyuranye n’ibyo.

Andi makuru yo avuga ko uyu muyobozi yababajwe n’uko ikipe abereye umuyobozi yifashishijwe mu bucuruzi Rayon Sports yakoranye na Al-Hilal SC kugira ngo umukino wa CAF Champions League wabereye kuri Stade Amahoro, ubone benshi bawitabira.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, yavuze ko Gasogi United yamenyeshejwe mu gihe kigenwa n’amategeko iby’impinduka zabaye ku mukino wari kuyihuza na Rayon Sports muri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru.

Ati “Yego, [Gasogi United] yaramenyeshejwe mu nzira zose ziteganywa n’amategeko ndetse no mu nzira zose dusanzwe dukoresha tuvugana n’amakipe.”

Yongeyeho ati “Twabikoze ku wa Gatanu Saa Munani z’amanyw. Ni amasaha ahubwo arengeje amategeko, ni ko nabivuga. Twabimenyesheje ku gicamunsi tumaze gusuzuma impamvu zose.”

Rayon Sports yagombaga kwakira umukino, yageze mu kibuga ibura iyo bagombaga gukina nyamara abasifuzi bose bari bageze ku kibuga biteguye kuyobora.

Nizeyimana Is’haq wagombaga kuwuyobora, yagiye mu kibuga akora ibiganwa n’amategeko maze Murera irongera iva mu kibuga ubundi hatangwa raporo y’ibyabereye imbere y’imbaga ya benshi.

Bwa mbere kuva Stade Amahoro yavugururwa, ni ubwa mbere ikipe ihaterewe mpaga n’ubwo KNC abicishije kuri X ye, yamenyesheje abafana ba Gasogi United ko bagomba guharanira ukuri kwabo.

Gasogi United yaterewe mpaga muri Stade Amahoro

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *