Mu mukino ubanza wa ¼ w’Igikombe cy’Amahoro, ikipe y’Ingabo yatsinzwe na Gasogi United igitego 1-0 nyuma y’uko Kakooza Nkuriza Charles [KNC] uyiyobora, yari yateguje kuzatsinda uyu mukino.
Imikino ibanza ya ¼ mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, yatangiye ku wa 11 Werurwe 2026. Muri itatu yabaye, ibiri yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uwabanje, ni uwahuje Gorilla FC na AS Kigali ubwo zanganyaga 0-0. Uwakurikiye kuri iyi Stade, ni uwahuje Gasogi United na APR FC wabaye Saa Moya z’Ijoro.
Iminota 45 y’igice cya mbere cy’uyu mukino, waranzwe no kubanza gucungana ku mpande zombi n’ubwo Urumbyingwe rwanyuzagamo rugasatira.
Ikipe y’Ingabo ntiyari ifite myugariro wa yo, Niyigena Clèment wagiriye imvune mu ubwo ikipe ye iheruka gukina na Marine FC muri Shampiyona.
Clèment yari yasimbuwe na Ishimwe Abdoul uherutse kuva muri Mukura VS. iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.
Mu gice cya kabiri, Gasogi United yabaye nziza mu bijyanye no gusatira ishaka igitego, cyane ko ari yo yari yakiriye umukino.
Byaje kuyibera byiza ku munota wa 75 ubwo Niyigena Ebenezer yafunguraga amazamu ku mupira wazamukanywe na Ndikumana Danny wawumuhaye neza ahita awerekeza mu izamu ryari ririnzwe na Hakizimana Adolphe.
Urubambyingwe rwakomeje gukina neza hagati mu kibuga, biciye kuri Hakim Hamiss na bagenzi be bakinanaga ariko igitego cya kabiri kirabura.
Ikipe y’Ingabo yashoboraga kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 82 nyuma y’umupira wahererakanyijwe neza na Djibril Quattara na Hakim Kiwanuka ariko ba myugariro ba Gasogi bakomeza kuba beza.
Kuri uwo munota, umutoza wa APR FC yakoze impinduka akuramo Ruboneka Bosco wasimbuwe na Niyibizi Ramadhan wasabwaga kwihutisha imipira igana imbere.
Gasogi United nayo yahise ikora impinduka, yinjiza Niyonkuru Elissa. Nyuma y’iminota ibiri gusa, ikipe y’Ingabo yongeye gukora impinduka ikuramo Quattara na Togui basimbuwe na Iraguha Hadji na Mamadou Sy.
Gasogi United yakomeje gucunga igitego cyayo kugeza iminota 90 irangiye yegukanye intsinzi y’igitego 1-0.
Umukino wo kwishyura, uzakinwa mu cyumweru gitaha. Undi mukino wabaye ni uwo Bugesera FC yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.
Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane, ni uhuza Police FC na Rayon Sports Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.










UMUSEKE.RW
