Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Murindi I mu Kagari ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, inkongi yibasiye inzu abari bayirimo bose bapfiramo.
Amakuru avuga ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira 25 Mutarama 2024 .
Amakuru avuga ko inzu yahiriyemo umugabo n’umugore we n’abana babo babiri.
Hari abavuga ko inzu ishobora kuba yatwitswe n’umugabo biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we akoresheje lisansi.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko bikekwa ko umugore yari yarabyaye abana hanze bityo bigakurura amakmbirane mu rugo.
Umwe yabwiye Radio/TV Flash ati “ Yamubwiraga ko ari kumurerera abana be we atamubyarira. Nge ikintu nasaba nk’umugabo ushyamirana n’umugore, abantu bakabimenya, abantu bakabatandukanya”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Mulindi,Ntama Eugene, nawe avuga ko nta kibazo kizwi bari bafitanye gusa ko ibyakozwe n’umugabo byari byateguwe.
Ati “Umugabo nyiri urugo asa nk’uwari wabiteguye kuko yakoresheje lisansi.Haje inzego zose, dugamagara polisi, na RIB muri iryo joro. Abari bagihumeka bajyanwa kwa muganga n’Imbangukiragutabara zaje kubatwara iKanombe,nyuma umwana wari washize umwuka bamujyana mu Bitaro bya Kacyiru.”
Nyuma nibwo abandi bana , umugore n’umugabo baje kwitaba Imana.



UMUSEKE.RW
Duh! Icyo uwo muturanyi avuga gishobora kuba cyaba ukuri ukurikije ibyo amaso areba,abo bana nta sano n’umugabo. Gusa wenda tubyite ko nyina yaganje se?!!!! Ukuntu yari icyucyi.
Amakuru yanditse hano ntabwo yuzuye abana barabanjye ukeneye amakuru yuzuye ambaze 0788667863
Mbega bibi! Ubu se koko aba bana bazize iki?