Gakenke: Abagore 50 borojwe ingurube

Imiryango 50 y’abagore bakennye yo mu Karere ka Gakenke yarorojwe ingurube, itangaza ko ifite inyota yo kuva mu cyiciro cy’abakene nayo igakirigita ifaranga.

Abo bagore bashyikirijwe izo ngurube n’Umuryango Nyarwanda wita ku Iterambere ry’abagore babijyanisha no guhangana n’ingaruka z’ikirere, WECRO, ku bufatanye n’Akarere ka Gakenke.

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Cyabingo ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku wa 08 Werurwe 2026.

Abo bagore bavuga ko bifuza kuva mu byiciro by’abakene no gutera imbere bakajya mu byiciro by’abishoboye, bahereye ku matungo magufi bahawe.

Mukandayisenga Jeannette yavuze ko uwo mushinga wabanje kubigisha kwizigamira no korora ingurube mu buryo bwa kijyambere.

Ati: “Ngiye kuyorora neza inteze imbere kuko izabyara, izampe n’ifumbire; izo izabyara zizamfasha kwagura ubworozi kandi nzoroza n’abandi.”

Twizerimana Beatrice, na we, yagize ati: “Ingurube bampaye ni amahirwe azamfasha gutera imbere ku buryo nzaguramo inka kandi nzoroza n’abandi.”

Hakuzimana Domina, Umuyobozi w’umuryango WECRO, yasabye aborojwe kuba intangarugero no guteza imbere imiryango yabo.

Ati: “Twabahaye amahugurwa yo kwiteza imbere no gukorana n’ibigo by’imari bizigamira, kandi tuzakomeza kubana nabo muri uru rugendo.”

Yavuze ko bifuza ko aborojwe bafata ayo matungo neza, akababera urumuri rw’iterambere, kandi nabo bakazoroza bagenzi babo bakiri mu bukene.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Cyabingo, Nzabonimana Jean de Dieu, yabwiye aba bagore ko ingurube zororoka vuba, anabibutsa ko zifite isoko rishyushye.

Ati: “Ubutumwa tubaha ni ugufata neza aya matungo kugira ngo abateze imbere, bivane mu bukene, ndetse n’abandi babarebereho.”

Umuryango Nyarwanda WECRO, usanzwe ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gakenke, wita ku guteza imbere abagore bakennye n’abakobwa babyariye iwabo batarageza ku myaka y’ubukure.

Basabwe kwita kuri izi ngurube kugira ngo zizabateze imbere

 

UMUSEKE.RW/ Gakenke

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *