FIFA Series: Taifa Stars yanyagiriye Macau i Nyamirambo

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu mikino ya gicuti mpuzamahanga ya FIFA Series 2026 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe y’Igihugu ya Tanzania [Taifa Stars], yanyagiye Igihugu cya Macau ibitego 6-0.

Umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu mu itsinda B ryakiniye i Nyamirambo mu mikino ya FIFA Series, wabaye Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Taifa Stars yari yakoze impinduka nyinshi mu bakinnyi bayo basanzwe babanzamo, n’ubundi yarushije cyane Macau yari igeze muri Afurika bwa mbere mu mateka yayo.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Tanzania iri imbere n’ibitego 3-0, byatsinzwe na Mmombwa Charles ku munota wa 15, Bakari Mwamnyeto ku munota wa 26 na Abbas Mudathir ku munota wa 45.

Mu gice cya Kabiri, umutoza wa Tanzania, yakoze impinduka atangira gushyiramo abakinnyi bamwe bo mu kipe ye ya mbere.

Ku munota wa 55, Mmombwa Charles yongeye gufungura amazamu ku mupira yari ahawe neza na Nado Iddy. Maze kiba igitego cya Kane.

Taifa Stars yakomeje guhererekanya neza, yongeye kubona igitego cya Gatanu ku munota wa 74, cyatsinzwe na Miroshi Novatus.

Ntabwo byatinze kuko ku munota wa 87, Allarakhia Tarryn yatsindiye Taifa Stars igitego cya Gatandatu, maze iminoya 90 irangira Macau itsinzwe ibitego 6-0.

Ikipe y’Igihugu ya Tanzania, yahise yegukana umwanya wa Gatatu. Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, harakinwa umukino wa nyuma uza guhuza Aruba na Liechtenstein.

Umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu mu itsinda A, izakinwa ejo kuri Stade Amahoro.

Uwa nyuma uzahuza u Rwanda na Estonia Saa Moya n’Igice z’Ijoro mu gihe uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, uzahuza Kenya na Grenada Saa Kumi z’amanywa.

Ku munsi w’ejo kandi, ni nabwo hazamenyekana umunyamahirwe uzatsindira imodoka ya “SUZUKI DZIRE” ifite agaciro ka Miliyoni 30 Frw.

Kugura itike zo kureba iyi mikino, bisaba guca kuri *939*3*2# cyangwa kuri www.Sportspass.rw cyangwa apulikasiyo ya Nokanda.

Taifa Stars yatahanye umwanya wa Gatatu muri FIFA Series yabereye i Kigali
Mmombwa Charles [8] niwe wafunguye amazamu
Bagenzi be bahise bamushimira
Charles [8] wa Taifa Stars ubwo yafunguraga amazamu
Macau n’ubwo yari ifite abafana benshi ariko yanyagiwe
Macau yageragezaga kwihagararaho ariko bikanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *