FIFA Series: Liechtenstein yatunguye benshi, Macau itenguha abayihebeye

Igitego cya Ferhat Sağlam ukina mu Cyiciro cya Gatanu mu Budage, ni cyo cyahesheje intsinzi Liechtenstein imbere ya Tanzania mu gihe Aruba yanyagiye Macau yari ifite abafana benshi ibitego 4-1.

Ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026, ni bwo i Kigali hatangiye imikino ya FIFA Series 2026 iri mu rwego rw’iya gicuti ku rwego mpuzamahanga.

Itsinda B riri gukinira kuri Kigali Pelé Stadium, ni ryo ryabimburiye irindi gukina. Ikirwa cya Aruba cyabanje mu kibuga maze gitsinda icya Macau ibitego 4-1.

Macau yisanze ibonye abakunzi benshi i Kigali kubera imiterere yabo ndetse n’imikinire, ntabwo yatangiye neza iyi mikino.

Mbere y’imikino yabereye kuri iyi Stade, habanje umuhango wo kuyitangiza ku mugaragaro, wayobowe n’abarimo Shema Ngoga Fabrice, uyobora FERWAFA, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi.

Saa Kumi n’igice z’igicamunsi, hakurikiyeho umukino wari uhanzwe amaso na benshi, wahuje Tanzania iri ku mwanya wa 112 ku Isi na Liechtenstein iri ku mwanya wa 206 ku Isi.

Ni umukino Abanya-Tanzania bayoboye igice kinini cyawo ariko kubona igitego bikomeza kubabera ingorabahizi, cyane ko ikipe bakinaga yari ihagaze neza.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi. Amakipe yombi yagarutse mu gice cya Kabiri, Liechtenstein yatinyutse kuruta uko yasoje igice cya mbere.

Uku gutinyuka kwatumye iyi kipe ibona igitego ku munota wa 55 cyatsinzwe na Ferhat Sağlam maze abari kuri Stade batangira kuganira ibindi.

Kuva ubwo, Liechtenstein yahise ahubwo ari yo ishyira igitutu kuri Taifa Stars kugeza iminota 90 irangiye ari yo yegukanye intsinzi n’igitego 1-0.

Umukino wa nyuma uzahuza ikipe yatsinze umukino wa mbere n’iyatsinze uwa kabiri mu gihe izatsinzwe zombi zizakinira umwanya wa Gatatu ku cyumweru.

Imikino yo mu itsinda A, izakinwa ejo kuri Stade Amahoro. Uwa mbere uzahuza Kenya na Estonia uzaba Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro mu gihe uzahuza u Rwanda na Grenada uzakinwa Saa Tatu z’ijoro.

Kureba iyi mikino, bisaba guca kuri *939*3*2#, kuri http://sportspass.rw cyangwa kuri application ya Nokanda. Kugura itike kandi, bitanga amahirwe yo gutombora ibihembo birimo moto ya Spiro, imodoka, amafaranga n’ibindi.

Stade yabanje kuvugururwa kuri buri kimwe
Buri kimwe cyari ku murongo
Ikirere nacyo cyabakundiye
Aruba yatangiye neza FIFA Series 2026
Macau yatengushye benshi
Fei Toto byanze
Ni umusore utorohewe na Liechtenstein
Liechtenstein yatunguye benshi ibona intsinzi
Tanzania yatengushye abatari bake
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Liechtenstein ya 206 ku rutonde rwa FIFA
Abakinnyi Liechtenstein bari bahagaze neza
Abafana bo bari baje kwihera ijisho
Abanyarwanda bongeye kugaragaza ko bakunda umupira w’amaguru

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *