FIFA Series: Imbere ya Perezida Kagame, Amavubi yanditse amateka mashya

Mu mukino wa ½ mu itsinda rya A mu mikino mpuzamahanga ya FIFA Series iri kubera i Kigali, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinze Grenada ibitego 4-0, ihita isaga Estonia ku mukino wa nyuma.

Umukino wahuje Amavubi na Grenada, watangiye ikipe y’u Rwanda iri gusatira cyane ndetse ihererekanya neza.

Amwe mu masura mashya yabanje mu kibuga, ni Byiringiro Gilbert, Mickels Leroy-Jacques na Mickels Joy-Lance. Undi wongeye kugaruka nyuma y’igihe kinini, ni Kwizera Olivier wari mu izamu.

Ni umukino kandi witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Ku munota wa 44 w’umukino, Mickels Leroy-Jacques yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yetereye nko muri metero 40 uvuye ku izamu rya Grenada.

Ntabwo Amavubi yatinze kongera kubona izamu kuko ku munota wa 45+5, Kwizera Jojea yanyeganyeje inshundura ku mupira mwiza yari ahawe na Biramahire Abeddy.

Ku munota wa 59, Kwizera Jojea na Biramahire Abeddy, bahaye umwanya Ishimwe Rène na Hakim Sahabo.

Ku munota wa 64, Grenad yakoze impinduka ikuramo Raeburn Raheem na Clarke Keishon basimbuye Phillip Deanroy na Frank Romar.

Amavubi yakinaga neza ahererekanya biciye kuri Djihad, Sahabo, Bonheur na Reène, yongeye kubona izamu ku munota wa 68 ubwo Bizimana Djihad yarekuraga ishoti rikomeye rigana mu rushundura.

Ku munota wa 82, Hakim Sahabo yongeye guhagurutsa Abanyarwanda ubwo yatsindaga igitego cyiza agahita ajya kwishimana n’abafana.

Iminota yari isigaye, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakomeje guhererekanya neza kugeza 90 irangiye yegukanye intsinzi y’ibitego 4-0.

U Rwanda ruzahuza na Estonia ku mukino wa nyuma, yahageze itsinze Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Abakinnyi 11 bagiye kubanzamo ku ruhande rw’Amavubi: Kwizera Olivier, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Mutsinzi Ange, Kavita Phanuel, Biramahire Abeddy, Bizimana Djihad, Mickels Leroy-Jacques, Kwizera Jojea, Mickels Joy-Lance na Mugisha Bonheur.

Abakinnyi 11 ba Grenada bagiye kubanzamo: Ettienne Benjamin, De Coteau Jabari, Pierre Dorrel, Frank Romar, Jonh-Brown Shavon [capt], Phillip Chad [GK], Sandiford Greg, Muirhead Paris, Francis Jermaine, Phillip Deanroy na Akins Lucas.

Perezida Paul Kagame ari mu barebye uyu mukino
Kiwzera Jojea nyuma y’igitego cya Kabiri
Mickels Leroy-Jacques yafunguye konti ye y’ibitego mu Amavubi
Byari ibyishimo byinshi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *