FIFA Series: Estonia yagaritse Harambe Stars

Nyuma yo gutsinda Kenya penaliti 5-4, ikipe y’Igihugu ya Estonia yageze ku mukino wa nyuma mu mikino ya FIFA Series 2026 iri kubera i Kigali.

Umukino wa mbere mu itsinda A, watangiye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, ubera kuri Stade Amahoro yarimo abakunzi ba ruhago benshi.

Abakomoka ku Mugabane w’i Burayi benshi, bari baje gushyigikira ikipe y’Igihugu ya Estonia yakiniraga bwa mbere ku Mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu Rwanda.

Estonia yatangiye ihererekanya neza ndetse biza kuyihesha igitego yatsinze ku munota wa 20, cyatsinzwe na Tammik Tanel ku mupira wari uturutse hagati mu kibuga.

Kenya yahise ikanguka igerageza guherekanya neza ariko Estonia ikomeza guhagarara neza.

Iminota 45 y’igice cya mbere, yarangiye Harambe Stars yatsinzwe igitego 1-0. Mu gice cya Kabiri, iyi kipe itozwa na Benni McCarthy wabaye rutahizamu ukomeye muri Afurika y’Epfo, yagarutse ifite inyota yo kubona igitego.

Kenya byaje kuyikundira ku munota wa 50, rutahizamu, Rabok Ogam abonera Harambe Stars igitego cyo kwishyura.

Amakipe yombi yakomeje gucunga kugeza iminota 90 irangiye anganyije igitego 1-1, maze hahita hitabazwa za penaliti.

Estonia yinjije neza eshanu ihusha imwe yahushijwe na Yakovlev Ioan mu gihe Kenya yinjije enye ihusha ebyiri zahushijwe na Odada Richard ndetse na Bajaber Mohammed.

Ku mukino w’itsinda A, Estonia izahura n’iza gutsinda hagati y’Amavubi na Grenada ziri gukinira kuri Stade Amahoro.

Mu itsinda B riri gukinira kuri Kigali Pelé Stadium, Liechtenstein izakina n’Ibirwa bya Aruba byatsinze Macau ibitego 4-1.

Kenya na Estonia zakinnye Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba
Estonia yatsindiye Kenya kuri penaliti

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *