Mbere yo gukina umukino wa nyuma na Estonia mu isozwa ry’imikino mpuzamahanga ya FIFA Series 2026, kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Djihad Bizimana, yongeye gusaba Abanyarwanda kuzagaruka kubashyigikira nk’uko babikoze mu mukino wa mbere.
Mu gihe iyi mikino iri kugana ku musozo, abarebye umukino u Rwanda rwanyagiyemo Grenada ibitego 4-0, baryohewe n’imikinire y’abakinnyi b’Amavubi.
Aha ni ho kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana yahereye avuga ko we na bagenzi be bazongera bagaha ibyishimo Abanyarwanda ndetse abahamagarira kuzagaruka kubashyigikira.
Ibi Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu kiganiro n’itangazamakuru, kigaruka ku myiteguro y’umukino wa nyuma wa FIFA Series 2026, u Rwanda ruzakinamo na Estonia, ku wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026.
Yagize ati “Umukino uheruka na Grenada, twarawutsinze. Navuga ko abakinnyi bariteguye, barabyumva ko ariko bimeze, numva ko uburyo tujyana mu mukino butandukanye n’umukino uherutse.”
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yasabye Abanyarwanda kuzajya muri Stade Amahoro ari benshi gushyigikira abakinnyi nk’uko babikoze ku mukino wa mbere kugira ngo bazaatize umurindi wo gutsinda Estonia.
Ati “Umukinnyi wese aba ashaka gutsinda umukino ukomeye, umukino abantu bose baba bazi ko bidashoboka. Turabizi neza ko ari umukino uzaba ukomeye ariko turagenda twiteguye, turabizi ko abafana bazaza, tunabasaba ko bazaza kudushyigikira. Natwe tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo umukino tuzawutsinde.”
Mu gihe Djihad avuga ibi, umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko umukino uzahuza u Rwanda na Estonia, uzaba utandukanye cyane n’uwo batsinzemo Grenada.
Ati “Estonia uzaba ari umukino utandukanye cyane. Ni ikipe ikomeye, iri ku murongo, ariko turabyumva uko bakina, uko bazakina, ariko twizeye gutsinda. Stade Amahoro ni iyacu, ni iy’Amavubi, abafana bazaba bahari ari benshi, rero tuzagerageza dutsinde.”
Umukino usoza FIFA Series mu itsinda A, uzakinwa Saa Moya n’Igice z’ijoro mu gihe uzaba wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu uzaba wakinwe Saa Kumi z’amanywa, uzaba wahuje Kenya na Grenada.
Imikino yo mu itsinda B riri gukinira kuri Kigali Pelé Stadium, irasozwa kuri iki Cyumweru. Umwanya wa Gatatu urakinirwa Saa Cyenda z’amanywa, uhuze Tanzania na Macau mu gihe uwa nyuma uza guhuza Liechtenstein na Aruba Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.



UMUSEKE.RW
