Ikipe y’Igihugu y’Ibirwa bya Aruba, yanyagiye Liechtenstein ibitego 4-1, ihita yegukana igikombe cya FIFA Series mu itsinda B ryakiniraga kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino usoza iyi mikino ya gicuti mpuzamahanga ya FIFA mu itsinda B, wabaye ku Cyumweru, tariki ya 29 Werurwe 2026, Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro.
Aruba iherereye mu Majyepfo y’inyanja ya Caribbe yo mu Bwami bw’u Bwongereza, ntawo ari benshi bayihaga amahirwe yo kwitwara neza muri iyi mikino yabereye i Kigali.
Gusa iyi kipe y’Igihugu, yanyomoje abayishidikanyagaho ubwo yatangiraga inyagira Macau ibitego 4-1 mu mukino wa ½ w’iyi mikino.
Ku mukino wa nyuma, Aruba yatangiye neza ndetse isoza igice cya mbere iyoboye n’ibitego 2-0 byatsinzwe na Jaybrien Romano, mugenzi we Gello Robertha.
Mu gice cya kabiri, Liechtenstein yagarukanye imbaraga ishaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe, ndetse ibigeraho ku munota wa 53 ubwo Emanuel Zund yayitsindiraga igitego.
Aruba yahise yotswa igitutu ari nako abakinnyi bayo bakora amakosa menshi, ndetse biviramo umukinnyi wayo, Ostiana Rovien wakinaga hagati, asohorwa mu kibuga nyuma y’ikosa yakoze bikamuviramo kwerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo itukura.
Uko iminota yicumaga, ni ko Liechtenstein yongeye kugabanya imbaraga ndetse ku munota wa 70 biza kuyiviramo gutsindwa igitego cya gatatu cyatsinzwe na Rainey Breinburg ku ishoti yatereye kure ariko riruhukira mu rushundura.
Aruba yahise yongera kwizamurira icyizere ndetse ku munota wa 79 ibona igitego cya kane cyitsinzwe na Hofer Jens, washakaga kwambura umupira Conner van Kilsdonk wa Aruba wari wacenze n’umunyezamu ariko birangira ari we witsinze.
Iminota yari isigaye, Aruba yakomeje kugerageza guhererakanya neza kugeza iminota 90 irangiye yegukanye igikombe ku bitego 4-1.
Abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi.
Aruba XI: Lentink Matthew, Martis Bradley [capt], Nedd Kyamani, Ostiana Rovien, Bennett Walter, Fermina Carlito, Romano Jaybrien, Poulina Quinlan, Curiel Gladwin, Robertha Shurgello, Vandepitte Gianni.
Liechtenstein XI: Buechel Benjamin, Goeppel Maximilian, Traber Lars, Luque Notaro Fabio, Sele Aron, Saglam Ferhat, Hasler Alessio, Meier Livio, Hasler Nicolas [capt], Zuend Emmanuel, Hofer Jens.
Umwanya wa gatatu, wegukanywe na Tanzania [Taifa Stars] yatsinze Macau ibitego 6-0. Kuri uyu wa mbere ni bwo hasozwa iyi mikino mu itsinda A.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izara gukina na Estonie Saa Moya n’Igice z’ijoro mu gihe Kenya yo iza kuba yakinnye na Grenada Saa Kumi z’amanywa mu guhatanira umwanya wa gatatu. Ni imikino ibera kuri Stade Amahoro.







UMUSEKE.RW
