FIFA igiye kujya yerekana Shampiyona y’Abagore y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamenyesheje amakipe yo muri Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere ko guhera kuri uyu wa Gatandatu, Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ritangira kwerekana iyi Shampiyona biciye ku rubuga rwa yo [Website] ku muyoboro uzwi nka FIFA +.

Iyi gahunda iratangirana n’imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Abagore iza gutangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026 ku bibuga bitandukanye.

Biteganyijwe ko kuri buri munsi w’umukino [Journée/Matchday], hazajya herekanwa imikino ibiri yatoranyijwe.

Ni gahunda igamije kuzamura umubare w’abareba iyi Shampiyona, kugaragaza impano z’abagore bakina ruhago, kureshya abafatanyabikorwa n’ibindi.

Zimwe ntego zo kwereka iyi Shampiyona, harimo kandi kongera umubare w’abakurikirana Rwanda Women’s Super League imbere mu Gihugu, mu Karere ndetse no kumenyekanisha iyi Shampiyona ku rwego Mpuzamahanga.

Harimo kandi gutanga umusanzu mu Iterambere ry’ubucuruzi mu buryo bw’umwuga muri Shampiyona y’Abagore.

Ku ikubitiro, imikino yatangajwe ko izaherwaho yerekanwa, ni uwa Kamonyi WFC na Bugesera WFC uza kubera kuri Stade ya Ruyenzi Saa Sita z’amanywa, uza guhuza Forever WFC na AS Kigali WFC Saa Cyenda z’amanywa kuri Tapis Rouge.

Ku wa 25 Mutarama 2026, na bwo bazerekana imikino ibiri nk’uko babimenyesheje amakipe mu ibaruwa babandikiye. Bazerekana uzahuza Rayon Sports WFC na Nyagatare WFC Saa Cyenda z’amanywa mu Nzove n’uzahuza Bugesera WFC na Macuba WFC Saa Sita z’amanywa kuri Stade ya Bugesera.

Ku wa 31 Mutarama 2026, bazerekana imikino izahuza Forever WFC na Rayon Sports WFC Saa Cyenda kuri Tapis Rouge n’uzahuza Bugesera WFC na APR WFC Saa Saba z’amanywa kuri Stade ya Bugesera ku wa 1 Gashyantare 2026.

Amakipe agomba kwerekanirwa imikino, yasabwe kugira ibyo azajya abanza kwitaho birimo gutunganya neza ikibuga, korohereza aberekana umukino, korohereza abasifuzi, kubaha amasaha y’umukino, kumenyesha abatoza n’abakinnyi ko umukino wa bo urebwa na benshi n’ibindi.

FIFA iratangira kujya yerekana Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere
Amakipe yasabwe kujya yorohereza abasifuzi no gutangirira imikino ku masaha yagenwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *