Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’intoki wa Handball, FERWAHAND, ryafatiye ibihano Gicumbi HC na Police HC ndetse n’abasifuzi b’uyu mukino.

Tariki 2 Nyakanga 2023, ni bwo hasojwe umwaka w’imikino 2022/2023 mu mukino wa Handball. Gusa wasojwe hatabonetse ikipe yegukanye igikombe mu cyiciro cya Mbere mu bagabo.
Impamvu hatabonetse ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona, ni ugushyamirana kwagaragaye mu mukino wa Gicumbi HC na Police HC zari ziri gukinira muri BK Arena.
Ubwo bari bageze mu masegonda atatu ya nyuma, ikipe ya Gicumbi yabonye penaliti ariko Komiseri w’umukino avuga ko iminota yari yarangiye nyamara umusifuzi we akavuga ko itararangira. Amakipe yombi yanganyaga ibitego 36-36. Bisobanuye ko iyo iyi penaliti yinjira, byari guhesha igikombe iyi kipe y’i Gicumbi.
Nyuma y’ibiganiro binyuranye byaciyemo ndetse amakipe agategekwa kujya mu kibuga ngo akomeze akine ariko hadatewe iyo penaliti, amakipe yombi yarabyanze bituma umukino usubikwa utyo.
Mu guca uru rubanza, Ferwahand yahannye amakipe, abasifuzi basifuye uyu mukino ndetse n’abakomiseri.
Iri shyirahamwe ryaciye amakipe ibihumbi 200 Frw kubera kwanga ibyemezo by’abasifuzi. Abakomiseri, Musanganire Dieudonne na Ishimwe bahanishijwe kumara umwaka wose nta gikorwa cya Handball bagaragaramo kuko batashoboye kuyobora uyu mukino neza.
Abasifuzi, Tuyizere Jean Jacques na Imanimbahafi Gad, bahanishijwe kumara imikino ine badasifura. Uyu mukino wo ugomba kuzasubirwamo wose ku itariki izatangazwa na Ferwahand.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kiziguro SS ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona yari yisubije.



UMUSEKE.RW
Ikibazo si ugufatira amakipe ibihano, kuko ikibazo kiri muri Federation. Umusifuzi utizewe,urya ruswa ku mugaragaro, agahana abakinnyi b’ikipe irimo gutsinda ashaka guha amahirwe imwe,…. Ibyo ni uguteza sport imbere koko?? Niba siporo ari uguhuza abantu no kwidagadura, abasifuzi nk’ aba ntibaba bakenewe muri iki gihe. Police team yanze panalti ku munota wa nyuma, nyuma y’ ibihano bitagira ingano kuri Gicumbi. None ngo amakipe yombi yarahanwe? Birazwi ko nta kipe ya ijya i Kigali ngo itsinde, ese hagiye hakina amakipe kagendewe kucyo akora, aho aturuka, umutungo afite, n’ibindi.. Ntibyaba byiza ahari aho kwibwa no kurenganywa ureba??? Ndababajije mwe banyamakuru, mwogeza mukageza n’ aho mwogeza amakosa abakorerwa mu maso