FERWAFA yorohereje ikipe y’Abadive

Nyuma y’ubusabe bwakomeje gutangwa n’ubuyobozi bwa Ejo Heza FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryorohereje iyi kipe yasabaga gukina ku Cyumweru.

Iyi kipe yo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, yashinzwe n’abayoboke b’idini y’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi, yakomeje gusaba FERWAFA ko bitewe n’imyemerere yabo, imikino ya Shampiyona yayo yashyizwe ku wa Gatandatu, yahakurwa igashyirwa ku Cyumweru.

Ni ubusabe bwari buherutse gusubizwa iyi kipe imenyeshwa ko igomba kubaha gahunda y’imikino ya Shampiyona uko yayihawe.

Gusa andi makuru UMUSEKE wamenye, ni uko mu rwego rwo kuyorohereza, imikino igomba gukina muri iki Cyumweru yose nta n’umwe uri ku wa Gatandatu.

FERWAFA yamenyesheje iyi kipe ko umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 14 wa Shampiyona igomba kuzakina na Esperance FC, uzakinwa ku wa Kane, tariki ya 19 Werurwe 2026 Saa Munani z’igicamunsi i Kigali biciye mu bwumvikane bw’amakipe yombi.

Undi mukino iyi kipe yahinduriwe umunsi wagombaga kuzaberaho, ni uw’umunsi wa 21 wa Shampiyona uzayihuza na City Boys ku Cyumweru, tariki ya 22 Werurwe 2026 Saa Cyenda z’igicamunsi kuri Stade Mumena.

Uyu mukino wagombaga kuzakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2026 kuri iyo Stade n’ubundi.

Ibi biragaragaza ko FERWAFA ishobora yumvise ubusabe bwa Ejo Heza FC n’ubwo yari iherutse gusubizwa ko nta kizahinduka ku ngengabihe y’imikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Ejo Heza FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 21 mu itsinda B.

FERWAFA yorohereje Ejo Heza FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *