FERWAFA yongereye ibihembo bya Super Coupe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ibihembo ku makipe azegukana igikombe cya Super Coupe 2025, byiyongereye aho byagizwe miliyoni 20 Frw avuye kuri miliyoni 10 Frw ku kipe yegukanye igikombe.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, habaye ikiganiro n’abanyamakuru, cyagarukaga ku myiteguro y’imikino y’Igikombe kiruta ibindi [Super Coupe], iteganyijwe ku wa 10 Mutarama 2026.

Kimwe mu byagarutsweho na Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Tekiniki muri FERWAFA, Mugisha Richard, ni ibihembo yavuze ko byazamutse. Uyu Muyobozi yemeje ko ikipe izegukana Igikombe yaba mu Bagabo cyangwa Abagore, izahabwa miliyoni 20 Frw mu gihe iya Kabiri izahabwa miliyoni 10 Frw.

Uyu Muyobozi kandi, yakomeje avuga ko iri Shyirahamwe ryazamuye ibi bihembo mu byiciro byombi kugira ngo baheshe agaciro amakipe y’Abagore ariko kandi avuga ko gahunda we na bagenzi be bafite ari ugukomeza kuzamura ibihembo ku makipe akina amarushanwa ya FERWAFA.

Mu Cyiciro cy’Abagore, Rayon Sports WFC ibitse igikombe cya Shampiyona 2025, izakina na Indahangarwa WFC yegukanye icy’Amahoro. Uyu mukino uzakinwa Saa Cyenda z’amanywa.

Mu Bagabo, APR FC yegukanye ibikombe byombi (Icy’Amahoro n’icya Shampiyona), izakina na Rayon Sports yabaye iya Kabiri. Zizakina Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Iyi mikino yombi izabera kuri Stade Amahoro.

Ibihembo ku makipe azakina Super Coupe, byazamuwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *