FERWAFA yiyemeje kubyaza umusaruro Aba-Legends

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryiyemeje kugirana imikoranire n’abahoze bakinira amakipe atandukanye mu Rwanda harimo n’abakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi [FAPA].

Uko iminsi yicuma, ni ko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje gusaba ko abareberera ruhago y’u Rwanda, bakwiye guha agaciro abahoze bakina uyu mukino mu myaka yashize.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025 ku Cyiciro gikuru cya FERWAFA, Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Tekiniki muri iri Shyirahamwe, Mugisha Richard, yavuze ko bifuza gushyira imbaraga mu mikiranire y’abahoze bakina ruhago mu Rwanda.

Yagize ati “Turi kugana ku kugirana Imikoranire n’abahoze bakinira Amavubi [Légendaires]. Tumaze iminsi tugirana ibiganiro kandi bigana aheza. Turifuza ko baba hafi yacu yaba mu bitekerezo byubaka umupira wacu n’ibindi.”

Uyu Muyobozi, yakomeje avuga ko ikirenze kuri ibyo, mu minsi ishize bakoranye inama n’abayobozi b’Ihuriro ry’abahoze bakinira Amavubi [FAPA] n’akapiteni b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, hagamijwe kubakuramo ibitekerezo byo guteza imbere ruhago y’u Rwanda.

FERWAFA yiyemeje kwegera Abahoze bakinira Amavubi
Abakiniye Amavubi bagiye kwegerwa n’abareberera Ruhago y’u Rwanda
Mu minsi ishize, FAPA yakoranye na Minisiteri ya Siporo ndetse na FERWAFA

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *