Ferwafa yateye utwatsi ikirego cya KNC

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa], ryasubije umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ko ikirego aregamo Nsabimana Céléstin, nta shingiro gifite.

Abasifuzi bayoboye umukino wa Gasogi United na Rayon Sports

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona, ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino warangiye utavugwaho rumwe.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yahise atanga ikirego muri Ferwafa avuga ko uwasiguye uyu mukino, Nsabimana Céléstin, atabaniye ikipe abereye umuyobozi ndetse ko afite n’ibibihamya.

Nyuma yo kugenzura ibikubiye muri iki kirego, abayobora Akanama Nkemurampaka, basubije uyu muyobozi ko ikirego yatanze nta shingiro gifite nyuma yo kugenzura ibyemezo byose umusifuzi yafatiye muri uyu mukino.

N’ubwo kugeza ubu Ferwafa itigeze itangaza ibyo yasubije KNC, ariko amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu muyobozi yabwiwe gusubiza amerwe mu isaho.

Uko iminsi yicuma,  ni ko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakomeje kwibasira abasifuzi kubera kutanyurwa n’ibyemezo bafata mu mikino bayobora.

KNC yabwiwe ko ikirego cye nta shingiro gifite

UMUSEKE.RW

Share This Article
12 Comments
  • Nshimishijwe cyane n’icyemezo cyafashwe na FERWAFA. Nimutekereze buri kipe yose y’umupira w’amaguru mu Rwanda iramutse ifite radio ikoresha mu kuvuga ku byemezo biba byafashwe n’abasifuzi. Hakwiye kubaho amategeko akakaye arengera abasifuzi. Ikindi birakwiye ko hashyirwaho amategeko ngengamyitwarire agenga abayobozi b’amakipe. Ikindi hakwiye kubaho ibihano bikakaye ku bantu bakoresha imvugo mbi zikoreshwa n’abavuga rikumvikana. Nimutekereze imvugo nk’umwanda, amatotoro, ishyirahamwe ry’amabandi n’ayandi yakoreshejwe n’umuyobozi w’ikipe imwe hano mu Rwanda. Birababaje.
    Gusa nshimishijwe nuko uyu muyobozi agiye kumva uko kubabara bimera. Muri COVID-19 ubwo Rayon sport yari mu bibazo bikomeye bijyanye n’amikoro, umuyobozi wa radio yashyizeho ikiganiro kibabaje yakoraga buri gitondo kibasira iyi kipe. Ibindi reka mbyihorere. Harakabaho umupira w’Amaguru mwiza ugendera ku mategeko.

  • Ferwafa mbona ntanakimwe imaze pe kuko aho gukiza abantu irabateranya nonese nimba abarebye match Bose bavugako Gasogi yibwe none ikirego bagitesheje agaciro gute erega murabarenga abenshi baba bambaye indorogomo zamaso

  • Gasogo United ijye kurega muri FIFA cg CAF wenda abo basifuzi bazahita bihanangirizwa cg bahabwe amahugurwa ajyanye n’imusifure. Ese ko hari amakipe akomeye aregera ferwafa agasubizwa hari n’asaba ko hongerwa abakinnyi bigakorwa gusa KNC yihangane nawe ashakishe ubwiino bw’abasifuzi barya cg bahabwa lift n’amakipe, ariko nti warega uwo uregero

  • Nihatari ngewe nabonye KNC basankaho batamushaka muri champion kuko harinabafana badafana gasogi bavugako knc yarenganijwe

  • Ahubwo k N C yakabaye ahagarikwa kuberako yakoresheje imvugo nyandagazi zikakaye
    Atuka abasifuzi atuka ubuyobozi bwa Ferwafa birakabije bwana KNC urakabije kuberako ufite aho uvugira gabanya gusebya Football ⚽ ya Banyarwanda plz

  • Gusa njyewe icyo nabonye Knc ntago yemera kutsindwa rero azagongana cyane nabasifuzi kuko birakabije ahanini mbona ibimutera uburakari cyane namagambo aba yavuze mbere yomukino ajye aceceka amere nkabandi bayobozi(president).

  • Arikubundi KNC ,aburiki muriwe.kuki yihutira kuvuga akoresheje imvugo nyandagazi,ngo bazasohoka mu myanda,ngo ntawabatumiye ko yarabizi yajyagahe?Muri rusange yatutse abantu benshi ahubwo azasabe imbabazi abanyarwanda muri rusange.kuko …

    • Knc n’amagambo ye pe ahubwo nubwo ndi umukunzi wa gasogi ark akoresha amagambo atamuhesheje icyubahiro rwose. Yisubireho. Kd kugira ngo uhabwe icyubahiro Nuko nawe ubanza kwiyubaha warangiza ukubaha abandi

  • KNC mumufashe hasi nta nkono ya ba nyoko yakozemo, agomba guhaanira uburenganzira, u Rwanda ni igihugu kivuga ko kigendera ku mategeko, niba hari abishyira hejuru yayo, ntabwo Nkuriza yaceceka. Ahubwo akomeze akazanye, uriya musifuzi usifura abanje kuvumba imbetezi mu bikomerezwa by’iriya kipe, bimwizeza uduhendabana, agahinduka Yuda mu match y’u Rwanda, ibyo bizasubirwaho.

    Erega KNC amenye ko bamuhekenyera amenyo kubera ka TV1, kamuhaye uruvugiro, akaba atitiza ba mukeba, akoresheje iryo jwi, Abanyarwanda bakwiye kwiga kugira ishyari ryiza, aho kubuza abandi amahirwe. KNC WE POLE KABISA ARIKO NTUCIKE INTEGE, NTA BUTABERA UTEZE MU BISI BUZUYE IMIJINYA, ISHYARI N’INZANGANI, EREKEZA UBUTABERA KU MANA YONYINE.

    HARYA NGO IYO ATARI APR NI RAYON SPORTS, mumenye ko na nyina abyara umuhungu, kandi mumenye na RUSAKE NUBWO YIVOVOTA IBIKA yahoze ari igi !

  • KNC NTUCIKE INTEGE ABA BAGUSARIKA NI ABAREYO BOSE, ARIKO BIHORERE, UJYE UKORA ICYAKUZINDUYE, UPYATURE ABATURAGE, IBYO KUKWIBA BYO, N’URUHINJA RWAVUTSE RURABIBONA.
    NGO INTEBE Y’IKINYOMA NTIYICARWAHO KABIRI, NGO IKINYOMA KIZAMUKA MURI ASCENSEUR, UKURI KUGACA MURI ESCALIER, ARIKO UKURI NUBWO GUKORA URUGENDO RURERURE RURATSINDA KAKAHAVA !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *