FERWAFA yashyize umucyo ku guhagarikwa kw’abasifuzi barimo Ngaboyisonga

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahakanye amakuru avuga ko abasifuzi babiri, Nizeyimana Is’haq na Ngaboyisonga Patrick, bahagaritswe imikino itanu.

Amakuru y’ihagarikwa ry’aba basifuzi, ryatangajwe ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Ferwafa ntiyatinze, yahise iza ku rukuta rwa yo rwa X, ivuga ko atari yo ndetse iri shyirahamwe rivuga ko kugira ngo hafatwe ibyemezo runaka ku basifuzi, habanza kuba inama y’abo bireba bose.

Bagize bati “Ku mikino igibwaho impaka ku misifurire, Komisiyo ishinzwe imisifurire izakomeza kuyigenzura, hafatwe ibyemezo bijyanye n’amabwiriza agenga imisifurire, kandi bimenyeshwe abo bireba bose.”

Amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko Nizeyimana Is’haq yakoze amakosa ku mukino wahuje Amagaju FC na Bugesera FC mu gihe Ngaboyisonga Patrick bavugaga ko yakoze amakosa kuri Musanze FC na AS Kigali mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Ferwafa yahakanye amakuru ahagarika Ngaboyisonga Patrick
Amakuru avuga ko Nizeyimana Is’haq nta bihano yafatiwe nk’uko byaguzwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *