Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryashyizeho ibihembo ku bafana bazaza kureba umukino w’Amavubi na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ku wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakira Bénin mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Uyu mukino wo mu itsinda C, uzabera kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.
Abafana bazitabira uyu mukino, bashyiriweho ibihembo birimo imyambaro y’Amavubi ndetse n’amafaranga.
Abanyamahirwe bazatoranywamo abazahabwa ibihembo, bagomba kuba baraguze amatike yo kuzareba uyu mukino.
Ibyiciro by’ibihembo by’amafaranga, ni ibihumbi 100 Frw, 200,000 Frw, 300,000 Frw, 500,000 Frw na 1,000,000 Frw.
Ubwo u Rwanda ruheruka gukina na Bénin muri Stade Amahoro mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Amavubi yatsinze ibitego 2-1






UMUSEKE.RW