Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahaye akazi Haruna Niyonzima nk’umwe mu batoza bashinzwe gukurikirana impano z’abato mu marushanwa y’abato akubiye muri gahunda y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, yiswe TDS [Talent Development Scheme].
Uko iminsi yicuma, ni ko Komite Nyobozi ya FERWAFA irushaho kwiyegereza abanyabigwi batandukanye muri Ruhago y’u Rwanda.
Bahereye ku kwiyegereza Ihuriro rihuza abahoze bakinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi [FAPA], riyobowe na Murangwa Eric Eugène wabaye umunyabigwi mu izamu rya Rayon Sports.
Muri uko kwiyegereza abanyabigwi b’Amavubi, FERWAFA yemera ko hari byinshi batanga mu Iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubu yamaze guha akazi Haruna Niyonzima.
Uyu Munyabigwi uri kwinjira mu mwuga w’ubutoza, ubu ni umwe mu bagize itsinda ry’abatoza bashinzwe guhitamo impano z’abato mu mushinga ukubiye mu marushanwa y’abato wa FIFA wiswe ‘TDS.’
Haruna afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Aritegura kuzakorera B-CAF mu mpera z’uyu mwaka mu gihe ayo mahugurwa azaba agiye gukorwa.
Yatangiriye ruhago iwabo muri Etincelles FC. Yayivuyemo aza muri Rayon Sports mu 2007.
Muri uwo mwaka umutoza w’Ikipe y’Igihugu icyo gihe, Josip Kuže, witabye Imana mu 2013, yaramuhamagaye amuha amahirwe yo gutangira gukinira ikipe nkuru y’Amavubi.
Ku mukino wa mbere yagaragayemo, yahise yinjiza ibitego bibiri abitsinze Guinée Équatoriale. Kuva icyo gihe yakiniye Ikipe y’u Rwanda imikino irenga 110 kuko ari mu bakinnyi bake ku Isi babashije kubikora mu makipe y’ibihugu byabo.
Umwanya mwiza (64) u Rwanda rwagize ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ni igihe Haruna yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu mu 2015.
Kwitwara neza mu makipe akomeye muri Shampiyona y’u Rwanda nka Rayon Sports na APR FC, byatumuhesheje amahirwe yo kubengukwa n’amakipe yo muri Tanzania nka Yanga Africans na Simba SC yakiniye bgatuma izina rye ritumbagira muri Afurika.
Andi makipe Niyonzima yakiniye, arimo AS Kigali na Al Ta’awon yo muri Libya.
Muri Gashyantare 2026, ari mu batoza batsinze amahugurwa yatanzwe n’abatoza ba Atletico Madrid, bakaba bazajya kongera ubumenyi bwabo muri aka kazi muri Espagne binyuze mu mikoranire u Rwanda rufitanye n’iyo kipe.



UMUSEKE.RW

Fantastic site. A lot of helpful info here. I’m sending it to some buddies ans additionally sharing in delicious. And naturally, thanks on your sweat!