Abasifuzi b’umukino wa APR na Mukura VS bahawe ibihano

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangaje ko ryahagafitse abasifuzi batatu barimo Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’, Habumugushia Emmanuel na Mugabo Eric basanzwe ari mpuzamahanga.

Ni ibyemezo bikubiye mu matangazo Ferwafa yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Ukwakira 2025.

Iri shyirahamwe ryatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude yahagaritswe ibyumweru bibiri kubera amakosa yakoze ku mukino w’umunsi wa Kane shampiyona wahuje APR FC na Mukura VS ubwo yangaga guha ikarita y’umuhondo, Niyigena Clèment ku ikosa yakoreye Hakizimana Zuberi.

Ferwafa yatangaje kandi ko yahanishije Mugabo Eric wo ku ruhande, kumara ibyumweru bine adasifura kubera kwanga igitego cya Mukura VS cyatsinzwe kuri uyu mukino ku munota wa 86 ariko akavuga ko habayemo kurarira ariko mu by’ukuri bitatabayemo.

Undi musifuzi wahagaritswe ibyumweru bine, ni Habumugisha Emmanuel usanzwe ari umusifuzi wo ku ruhande. Iri shyirahamwe rivuga ko uyu yakoze amakosa ku mukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona wahuje Gasogi United na Rayon Sports.

Uyu yanze igitego cy’Urubambyingwe ku munota wa 89, avuga ko habayeho kurarira nyamara nta byabayeho.

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri Ferwafa, yakomeje ivuga ko izakomeza gushimangira ubunyangamugayo, kongera ubushobozi bw’abasifuzi no gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisifurire.

Cucuri, Mugabo Eric (ubanza iburyo) bafatiwe ibihano

Habumugisha Emmanuel [ubanza ibumoso] yahagaritswe ibyumweru bine
UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments
  • Rwose bace umucyo wokudahana kuko Ibi bitwicira champion ugasanga ikipe itwaye ibikombe ariko ntabushobozi aribwo usanga yitabiriye imikino igombaguhatanamo namayekipe yohanze ugasanga iratsindwa nkidahari. Turabibona Kandi bibaho kenshi, ikipe igomba gutsinda umukino iyo utaratangira ntibizwi rero nibareke kujyena itsinda ahubwo habeko fair competition itsinze ibe yabiharaniye. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *