FERWAFA yafatiye ibihano Karangwa Justin wanze igitego cya APR FC

Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, umusifuzi mpuzamahanga, Karangwa Justin wanze igitego cya APR FC ikina na Rutsiro FC mu Karere ka Rubavu, yahagaritswe ibyumweru bine adasifura.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ikipe ya APR FC yanganyije na Rutsiro FC igitego 1-1 mu mukino wari uw’umunsi wa Karindwi wa shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo.

Muri uyu mukino wabereye mu Karere ka Rubavu, ikipe y’Ingabo yashoboraga gutahana amanota atatu yuzuye nyuma yo gutsinda igitego ku munota wa 77 ariko umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin amanika igitambaro avuga ko habayeho kurarira.

Nyuma yo gusuzuma amashusho y’uyu mukino, Komisiyo Ishinzwe Imisifurire muri FERWAFA yemeje ko iki gitego cyatsinzwe nta kurarira kwabayeho.

Ibi byatumye iri Shyirahamwe rihagarika uyu musifuzi ibyumweru bine adasifura nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo, Mugisha Richard.

Karangwa kandi yasabwe gukomeza gukora imyitozo kugira ngo igihe azaba asoje ibihano bye, azagaruka ari ku rwego rwiza. Uyu musifuzi aje yiyongera ku bandi bamaze iminsi barafatiwe ibihano kubera amakosa y’imisifurire muri shampiyona y’u Rwanda.

Karangwa Justin yahagaritswe ibyumweru bine
Ibaruwa FERWAFA yandikiye Karangwa amenyeshwa igihano yafatiwe

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *