FERWAFA ishobora gusesa amasezerano ya MASITA

Biravugwa ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rishobora gusesa amasezerano ryari rifitanye n’Uruganda rwa MASITA rwambikaga amakipe y’Igihugu arimo Amavubi n’ay’abato.

Mu 2023 ubwo FERWAFA yayoborwaga na Munyantwari Alphonse, ni bwo hasinywe amasezerano hagati y’iri Shyirahamwe n’uruganda rwa Masita rukora ibikoresho bya Siporo.

Ni amasezerano yo guha ibikoresho by’uru ruganda amakipe yose y’Igihugu y’umupira w’Amaguru harimo n’imyeda yo kwambara bari mu myitozo n’iyo gukinana mu mikino runaka.

Amakuru ateremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose, avuga ko aya masezerano ashobora guseswa ndetse ngo ari ikibazo cy’igihe gusa.

Bivugwa ko mu gihe aya masezerano yaba aseshwe, amakipe y’Igihugu yazajya yambara imyenda ya Macro.

Mu 2023 ni bwo impande zombi zari zasinyanye amasezerano y’imikoranire
Impande zombi icyo gihe zaramwenyuraga
Itangazo rya FERWAFA ryemeje amasezerano y’imikoranire na Masita

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *