FERWABA yavuguse umuti w’abakinnyi basuzugura ikipe y’Igihugu

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryatangaje ko umukinnyi uzongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu akanga kwitabira ubwo butumira, azakumirwa mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda.

Mu mwaka ushize, humvikanye abakinnyi babiri, Ntore Habimana na Axel Mpoyo, banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu, aho bavugaga ko bananiwe kubera umwaka w’imikino muremure bavugaga ko bagize.

Icyo gihe, ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yabereye i Dakar muri Sénégal.

Biciye mu Nama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango ba FERWABA, ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, hemejwe ko umukinnyi utazajya yitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu kandi ikipe ye yamutanze, azajya ahagarikwa umwaka umwe mu bikorwa byose bya Basketball mu Rwanda.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko hari abakinnyi basigaye baseta ibirenge mu kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu kandi amakipe [Clubs] bakinira aba yabahaye uruhushya.

Ubuyobozi bwa FERWABA, bwashyiriyeho ingamba zikomeye ku bakinnyi basuzugura ikipe y’Igihugu

Ntore Habimana [uri iburyo] umwaka ushize yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *