Nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva mu mujyi wa Uvira ku busabe bwa Amerika, Martin Fayulu, uyobora ishyaka ECIDé ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, yahinduye imvugo ku bijyanye no gushyikirana nabo.
Mu ijoro ryo ku wa 15 Ukuboza 2025, nibwo AFC/M23 yatunguye isi mu itangazo yashyize hanze, ivuga ko igiye kuva mu mujyi wa Uvira yari imazemo iminsi itanu iwirukanyemo FARDC, ingabo z’u Burundi, na Wazalendo.
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko ibi biri mu rwego rwo gusigasira intambwe ziherutse guterwa mu biganiro by’i Doha, muri Qatar, hagati y’uwo mutwe na Leta ya Kinshasa.
Amashusho yasakaye kuri X mu ijoro ryo ku wa Gatatu yerekanye abarwanyi ba AFC/M23 bava muri Uvira, kandi Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yemeje ko ari igikorwa kirangira kuri uyu wa Kane.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 18 Ukuboza, Martin Fayulu, utavuga rumwe na Tshisekedi ariko bahuje kugereka ibibazo bya RDC ku Rwanda, yahise asimbira ku rubuga rwa X avuga ko ibyo AFC/M23 yakoze bidahagije.
Uyu muhezanguni, udahwema gushinja AFC/M23 gukorana n’u Rwanda, yasabye ishyirwa mu bikorwa ryihuse kandi ryuzuye ry’umwanzuro w’Akanama k’Umutekano ka Loni wa 2773 wo ku wa 21 Gashyantare 2025.
Uwo mwanzuro uvuga ko M23 igomba guhagarika imirwano ako kanya no kuva mu bice yafashe, ndetse n’u Rwanda rukareka gufasha M23 rukanahita rukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC, nta yandi mananiza.
Ni umwanzuro u Rwanda rwawamaganiye kure, rushimangira ko nta ngabo rugira muri RDC, ko hirengagizwa umuzi nyawo w’ibibazo, harimo ubufatanye bwa FARDC na FDLR.
Mu butumwa bwo kuri X, Fayulu yikomye u Rwanda avuga ko rugomba kuva ku butaka bwa RDC, kandi ko gusohoka kwa AFC/M23 mu mujyi wa Uvira atari cyo gisubizo; ngo igomba kuva mu bice byose igenzura.
Ati: “M23/AFC n’ingabo z’u Rwanda bagomba kuva mu myanya yose bafashe, si i Uvira honyine. Ubwigenge bwa RDC ntibuganirwaho.”
Martin Fayulu, uhindagurika cyane nk’uruvu muri Gicurasi uyu mwaka, yabwiye Jeune Afrique ko yavuye ku izima ku buryo yari yiteguye kwicarana n’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, ku meza y’imishyikirano.
Kuri iyi nshuro, Fayulu yavuze ko inshingano nshya z’Umuryango w’Abibumbye muri RDC zigomba kuba kugarura amahoro, aho ONU igomba gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 2773, nta cyo kuganira.
Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Leta ya RD Congo, Patrick Muyaya, we yanditse kuri X abaza aho abarwanyi ba AFC/M23 berekeje n’ingano yabo, anabashinja kwambara gisivile kugira ngo biyoberanye muri Uvira.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
MWAGIZE NGO FAULU NI RUKOKOMA SHA! AZI AGACIRO K’IGIHUGU!
Leave a Comment
BENI KIHUGU BAZOBOHEREZAHE