FARDC yemeje ko igitero cyayo cyahitanye Lt.Col Willy Ngoma

Willy Ngoma yari umwe mu bagabo bacisha make

Igisirikare cya Congo, FARDC cyatangaje ko igitero cyacyo cyageze ku ntego yo guhitana uwari Umuvugizi wa AFC/M23, Lt.Col Willy Ngoma.

Uyu murwanyi wari warazengereje ingabo za leta ya Congo, amakuru yamenyekanye ni uko yiciwe mu gitero cya drone mu masaha ashyira saa cyenda z’igitondo mu gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi.

FARDC ku rukuta rwayo rwa X yemeje ko yishe Lt. Col Willy Ngoma.

Ubwo butumwa bugira buti “Ingabo za Repubulika ta Demokarasi ya Congo ziremeza ko Willy Ngoma yishwe mu gikorwa cya gisirikare cyagenze neza.”

Lt.Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wa AFC/M23

Leta ya Congo yari yatangaje mbere ko Perezida Felix Tshisekedi yemeje guhagarika imirwano, ariko byaje kugaragara ko ibitero bya FARDC byiyongereye.

Mbere byavugwaga ko drone zarashe imodoka zarimo abasirikare bakuru ba AFC/M23 ndetse barimo na Gen Sultani Makenga. Amakuru UMUSEKE wamenye ni uku izo drone zarashe inzu Lt.Col Willy Ngoma yarimo mu isambu y’uwitwa Gahizi.

Gen Makenga amakuru aremeza ko ari muzima ndetse nta kibazo na kimwe yagize.

Lt. Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wa AFC/M23 YARASHWE

VIDEO

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *