Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yavuze ko u Rwanda n’Igihugu cye, bifitanye umubano ukomeye kandi birushaho gutera intambwe yihuse igana ku cyerekezo cyiza cy’ubufatanye n’inyungu zisangiwe.
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yasoje uruzinduko rwe i Kigali ahita yerekeza i Kinshasa, aho yakiriye na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.
Nyuma y’ibirori byabereye ku kibuga cy’indege cya N’jili, aba bayobozi bakomereje ku Biro by’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation aho baganira bakanasinya amasezerano atandukanye.
Uru ruzinduko rushobora kuba ari intambwe ya nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo, aho ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame bazajya muri America gushyira umukono kuri aya masezerano yagezweho ku buhuza bwa Qatar.
Qatar ifite inyungu muri ibi bihugu byombi, u Rwanda na Congo, ikomeje gushora imari ifatika mu bwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda, no mu bikorwa bitandukanye i Kinshasa.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga i Kigali, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagize ati “Ndashimira imbaraga za Perezida Kagame mu gushyigikira ibikorwa by’amahoro mu Karere, igihugu cye giherereyemo.”
Perezida Paul Kagame na we kuri X, yavuze ko “ashima umuvandimwe we, inshuti, His Highness Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda n’ibiganiro bitanga umusaruro bagiranye.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimira cyane ubufatanye bukomeye buri hagati ya Leta ya Qatar, n’ubucuti bwihariye bukomeje kuba umuranga mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Perezida Kagame ati “Dutegereje kubakira ku ntambwe yagezweho muri uru rugendo, no gukomeza gusangira intego zimwe zigamije inyungu rusange ku baturage b’ibihugu byombi.”
Perezida Paul Kagame ku muguroba wo ku wa Kane yatembereje His Highness Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu rwuri rwe rwa Kibugabuga mu Karere ka Bugesera, ndetse amugabira inyambo.
U Rwanda na Qatar bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu muco, ubwikorezi n’ibindi.


UMUSEKE.RW