Perezida Kagame yakiriye Emir wa Qatar i Kigali

UPDATED 14h41: Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani uje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Kigali.

Perezida Paul Kagame ubwe yagiye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe kwakira Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani, akaba yakorewe ibirori bikorerwa umunyacyubahiro aho yanyuze mu mirongo y’abasirikare bazamuye imbunda mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Uyu muyobozi w’Ikirenga wa Qatar, ni we wabashije guhuza Perezida Paul Kagame na Perezida Antoine Felix Tshisekedi muri Werurwe 2025, ndetse igihugu cye gikomeza kugira uruhare rufatika mu buhuza mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, kikaba gihuza Congo na AFC/M23 ndetse n’u Rwanda na Congo Kinshasa.

Iki gihugu cya Qatar n’abandi bafatanyabikorwa barimo leta zunze Ubumwe za America, babashije kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda yasinywe tariki 27 Kamena, 2025 aya masezerano akaba atarashyizeho umukono n’abakuru b’ibihugu.

Hari amakuru avuga ko mu bigenza Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani harimo n’iyo ngingo yo gutegura uwo muhango wo gusinya amasezerano uzabera i Washington DC muri America.

Nyuma yo kuva mu Rwanda azajya i Kinshasa kubonana na Perezida Antoine Felix Tshisekedi.

Mu mwaka wa 2019 Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani yasuye u Rwanda icyo gihe hasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye yaba ajyanye n’umuco, n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Perezida Paul Kagame aramukanya n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani

 

INKURU YABANJE: Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu ruzinduko rwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Aya makuru yatangajwe n’Ibiro ntaramakuru bya Qatar, ‘Qatar News Agency’, kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025.

Iki kinyamakuru cyanditse ko “Nyiri cyubahiro Umuyobozi w’Ikirenga yahagurutse i Doha ku wa Kane mu gitondo, yerekeza mu rugendo rw’akazi mu Gihugu cy’inshuti cya Repubulika y’u Rwanda guhura na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.”

Kivuga kandi ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura, yavuze ko uru ruzinduko rwa Emir wa Qatar ari ikimenyetso gifatika kigaragaza umubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi mu bufatanye.

Ambasaderi Marara yavuze ko uru ruzinduko ruzibanda ku mikoranire isanzweho, irimo iyo mu bwikorezi bwo mu kirere, ibikorwa remezo, umutekano, ikoranabuhanga no gusangira ubumenyi.

Yanavuze ko ibiganiro bizibanda ku kongera ubufatanye mu by’ubukungu no kwagura ibijyanye n’ingufu zisubira, udushya mu ikoranabuhanga, ndetse hashobora no gusinywa amasezerano mashya.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano arimo n’ayo gukuraho Visa ku baturage.

Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire.

Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubwaka mu Karere Bugesera, kizazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.

Mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.

Qatar kandi ubu ni umwe mu bahuza bagamije gukemura amakimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abayobozi batandukanye baje kwakira uyu mushyitsi

 

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *